Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urupfu Ruratwugarije, Inzara Iraturembeje- Abatuye Tigray
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urupfu Ruratwugarije, Inzara Iraturembeje- Abatuye Tigray

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2021 12:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutabara imbabare Bwana Mark Lowcock yatangaje ko mu Majyaruguru ya Ethiopia mu Ntara ya Tigray inzara ica ibintu.

Abantu bagize imiryango 350 000 muri kariya gace bafite ikibazo gikomeye cy’ibiribwa.

Inzara iri muri Tigray yadutse nyuma y’intambara hagati y’abasirikare ba Leta ya Ethiopia n’abari bagize icyasaga n’ubutegetsi bw’iriya Ntara.

Iriya ntambara yatumye abantu miliyoni 1.7 bava mu byabo, ikaba yaratangiye mu mpera z’umwaka wa 2020.

Ubugenzuzi bwakozwe na ririya shami buvuga ko bwasanze ibibera muri kiriya gice cya Ethiopia ari agahomamunwa.

Ababukoze bavuga ko hari abaturage inzara yicira ku muhanda, kandi ngo abagore n’abana nibo bibasiwe.

Abagabo bo barahunze abandi bagwa ku rugamba, abasigaye nta cyo bafite baramiza abagize imiryango yabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi hamwe n’iryita ku bana yombi aratabariza abatuye Tigray.

Abaturage inzara yabayemo ikibazo gikomeye kurusha abandi ni abatuye agace ka Qafta Humera, aka kakaba ari agace kitaruye gaherereye mu Burengerazuba bwa Tigray.

Abagatuye bavuga ko mbere y’uko inzara inuma, abarwanyi bo muri Tigray hamwe n’ingabo za Leta babahejeje mu cyera gati, bababuza kujya gukora ibikorwa byatuma bagira icyo bashyira mu nda harimo ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo.

Umwe mu bahatuye yabwiye BBC ko n’imyaka bari birizigamiye baje kuyirya igashora, ubu bakaba barembejwe n’inzara.

Ati: “ Ubu urupfu ruratwugarije, ibintu byadukomeranye, inzara iraturembeje nimutabare!”

Mu magambo yumvikanamo agahinda, avuga ko hari ubwo we na bagenzi be bigeze kubona imodoka zipakiye ibiribwa zihise mu gace kabo bagira ngo wenda nibo zizaniye ariko barazireba zirinda zirenga!

Si ubwa mbere agace Tigray iherereyemo kibasiwe n’inzara kuko no mu mwaka wa 1984 nabwo  yigeze kukibasira hamwe n’akandi bituranye kitwa Wollo.

Amapfa yateye inzara yahitanye abantu bari hagati 600,000 na 1,000,000

TAGGED:AbarwanyiEthiopiafeaturedIntambaraInzaraTigray
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hemejwe Indi Nyanja Iri Mu Majyepfo Y’Isi
Next Article Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Iti: ‘Umwihariko Wa Rusesabagina Ni Uko Yamamaye’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?