Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Bagiye Kujya Bahabwa Umuti Urinda Kwandura SIDA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bagiye Kujya Bahabwa Umuti Urinda Kwandura SIDA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2024 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurandura SIDA, inzego z’ubuzima zigiye gutangira guha abantu umuti witwa ‘Cabotegravir Long Acting’ bahina uukitwa CAB-LA.

N umuti uterwa mu rushinge hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.

Mu mwaka wa 2022 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryawemeje.

Ku isi buri mwaka abantu miliyoni 1.3 bandura SIDA, kandi abangana na 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biganjemo urubyiruko.

Buri mezi abiri umuntu araruterwa, bityo bigatuma umwanya abantu basanzwe bakoresha bajya gufata ibinini birinda ubwandu ugabanuka.

Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kutwororokeramo.

Mu Mujyi wa Kigali niho ibyo guha abantu uriya muti bizatangirira, urushinge rukazaterwa by’umwihariko abakora uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.

Aba mbere batewe uyu muti wa CAB-LA ku isi ni abo muri Zambia no muri Afurika y’Epfo.

Byari mu buryo bw’igerageza kandi byagaragaye ko nta nkurikizi ugira ku wawutewe.

Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ari ho haboneka umubare munini w’ubwandu bashya bwa Virusi itera SIDA kuko ari 35%, abakobwa bakiharira umubare munini.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aherutse kubwira abari baje mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ko mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bazira SIDA.

TAGGED:featuredSIDAUbuzimaUmuti
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Katumbi Na Fayulu Bihuje Ngo Bahirike Tshisekedi
Next Article Dramini Mahama Yongeye Gutorerwa Kuyobora Ghana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?