Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurandura SIDA, inzego z’ubuzima zigiye gutangira guha abantu umuti witwa ‘Cabotegravir Long Acting’ bahina uukitwa CAB-LA.
N umuti uterwa mu rushinge hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.
Mu mwaka wa 2022 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryawemeje.
Ku isi buri mwaka abantu miliyoni 1.3 bandura SIDA, kandi abangana na 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biganjemo urubyiruko.
Buri mezi abiri umuntu araruterwa, bityo bigatuma umwanya abantu basanzwe bakoresha bajya gufata ibinini birinda ubwandu ugabanuka.
Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kutwororokeramo.
Mu Mujyi wa Kigali niho ibyo guha abantu uriya muti bizatangirira, urushinge rukazaterwa by’umwihariko abakora uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.
Aba mbere batewe uyu muti wa CAB-LA ku isi ni abo muri Zambia no muri Afurika y’Epfo.
Byari mu buryo bw’igerageza kandi byagaragaye ko nta nkurikizi ugira ku wawutewe.
Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ari ho haboneka umubare munini w’ubwandu bashya bwa Virusi itera SIDA kuko ari 35%, abakobwa bakiharira umubare munini.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aherutse kubwira abari baje mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ko mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bazira SIDA.