Uruzinduko Rwa Minisitiri W’Intebe W’U Rwanda Mu Burundi Ruvuze Iki?

Kuva mu mwaka wa 2015 ni ubwa mbere Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda asuye u Burundi. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 01, Nyakanga, 2021 ubwo Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango  wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byaturanye kuva kera kandi bifite byinshi bihuriyeho.

Mu muco, mu rurimi no mu migirire, hari ibintu byinshi bihuza Abanyarwanda n’Abarundi k’uburyo hari abavuga ko ari abavandimwe, ko ari bene mugabo umwe.

N’ubwo kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mezi make ashize, umubano w’ibihugu byombi utabaye mwiza, muri iki gihe hari ibigaragaza ko ibintu bigenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.

- Advertisement -

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro aherutse mu Rwanda ahura na mugenzi we Dr Vincent Biruta baganira uko ibihugu byombi byasubukura umubano binyuze mu gukuraho ibyatumaga habaho umwuka mubi.

Icyo gihe, Shingiro yasabye mugenzi we w’u Rwanda Dr Biruta kuzasura u Burundi.

Si abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga gusa baganiriye ahubwo n’abasirikare bayobora ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byombi nabo barahuye.

Umwarimu wa Kaminuza wigisha Politiki mpuzamahanga Dr Buchanan Ismael avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yaritabiriye isabukuru yo kwizihiza ubwigenge bw’u Burundi ari intambwe nziza.

Avuga ko n’ubwo ari intambwe nziza, ariko igomba gusigasirwa hakarebwa niba izaramba.

Ati: “Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Edouard Ngirente mu Burundi ni intambwe nziza mu mubano w’ibihugu byombi ariko abantu bagomba gutegereza niba izakomeza.”

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye  nawe yashimye ko  Perezida Paul Kagame yohereje intumwa mu birori by’ubwigenge bw’u Burundi, abigereranya ni igitangaza.

Yavuze ko bigaragaza icyerekezo cyiza cy’umubano.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga mu Burundi hizihijwe isabukuru w’imyaka 59 y’Ubwigenge, hibukwa ubwo mu 1962 bwigobotoraga abakoloni b’Ababiligi. Ibirori byabereye muri Stade Ingoma mu murwa mukuru, Gitega.

Abandi bashyitsi bitabiriye uriya muhango ni Perezida Faustin Archange Touadéra uyobora Centrafrique,  Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa, ageze kuri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente n’abandi.

U Rwanda n’u Burundi bifitanye umubano mubi aho bwakomeje kurushinja gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. U Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version