Aborozi, ababaga, abatunda amatungo n’abatunganya impu bahuriye mu nama bigiramo uko bahuza imbaraga mu kuzamurira impu agaciro. Bemeza ko iyo zititaweho ngo zitunganywe, bibahombya n’igihugu muri rusange.
Gukana impu zikavamo uruhu rukoreshwa mu nganda ni ikintu Leta ivuga ko yashyize imbere muri gahunda yayo yo guteza imbere inganda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kuvuga ko intego y’u Rwanda mu by’inganda harimo n’iy’uko inkweto n’indi myambaro Abanyarwanda bambara bigomba gukorerwa mu Rwanda.
Kugira ngo bigerweho, abakora mu bworozi bavuga ko bazafasha Leta kugera kuri iyo ntego binyuze-mbere na mbere-mu kwishyira hamwe, ntibatatanye imbaraga.
Hakizayezu Bersheba ni umwe muri bo, akaba akorera ubworozi muri Nyagatare.
Asanga nubwo kwishyira hamwe ari byiza kugira ngo badatatanya imbaraga, ku rundi ruhande hakenewe inganda nyinshi kugira ngo zitunganye impu zari zisanzwe zipfa ubusa.
Ati: “ Impamvu twifuza inganda zitunganya impu ni uko u Rwanda rufite ubworozi haba mu Burasirazuba, mu Majyaruguru n’ahandi. Uruganda rutuma uruhu rw’itungo ruba rwujuje ubuziranenge. Kuba impu z’amatungo yacu zitunganyirizwa hanze, bituma zigaruka mu gihugu cyacu zihenze”.
Asobanura ko iyo babara ibipimo by’uruhu, bagira igipimo ngenderwaho bita pied carré ni ukuvuga sentimetero kare 30; bivuze ko uko itungo ribyibuha ari nako ibyo bipimo byiyongera n’igiciro bikajyanirana.
Hakizayezu avuga ko igipimo kimwe cy’ubunini bw’uruhu gifite agaciro ka Frw 1500 na Frw 1800.
Uranguza uruhu rungana n’icyo gipimo arwishyura Frw 1600 cyangwa rukarenzaho bitewe n’ubwoko bw’inkweto, amasakoshi, imikandara cyangwa ibindi bizakorwamo.
Uwo muturage avuga ko hari ubwo uruhu rushobora kugeza ku Frw 40,000 ushingiye ku bunini bwarwo n’icyo ruzakorwamo.
Urukweto rufunze rukorwa mu ruhu rufite ibyo yise pied carre eshatu rukagura hagati ya Frw 20,000 na Frw 30,000, intego ikaba iyo kuzamura agaciro kazo zikagera no ku Frw 60,000.
Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Amakoperative aharanira kuzamurira uruhu agaciro, Rwanda Leather Value Chain Association, Kamayirese Jean d’Amour, avuga ko kwishyira hamwe basanze ari bwo buryo bwatuma babyaza impu umusaruro nyawo.
Avuga ko hari impu zajugunywaga, izindi zikaborera mu bubiko ariko bagiye kuzitaho, zikarindwa kwangirika, zikagezwa aho zinagurirwa.

Kamayirese avuga ko bahawe ubwasisi bw’uko impu bazatunganya impu zizagurishwa mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba nta musoro mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ati: “ Ubu turimo gucuruza hanze nta musoro mu myaka ibiri baduhaye. Ni ikintu abanyamuryango bishimira muri ibyo byose tumaze kugeraho”.
Abagize iryo huriro baherutse guhabwa Miliyari Frw 1.5 yo kubafasha kuzamura ubuziranenge bw’impu, akaba amafaranga yatangazwe na BAD( Banque Africaine de Devéloppement).
Intego ni uko ayo mafaranga azafasha mu kubaka amakusanyirizo n’amakaniro( gukana uruhu) y’impu n’ibindi nkenerwa mu guteza imbere urwo rwego rw’ubukungu.
Mu kugaruka ku kamaro k’impu zitunganyirijwe kandi zikorewe mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aherutse kubwira Abadepite ko u Rwanda rushaka kubaka uruganda ruzitunganya rufite agaciro ka Miliyoni $430.
Yavuze ko imikorere ya ruriya ruganda izafasha u Rwanda kubona impu rukoramo ibyo rukeneye ariko rukabona n’izo kohereza hanze zikarwinjiriza amadovize.

Umuyobozi wa Guverinoma kandi yabwiye intumwa za rubanda ko uwo mushinga uri mu yihutirwa u Rwanda rushaka gushyiramo imbaraga kugira ngo ruzagere ku ntego z’iterambere ziswe National Strategy for Transformation (NST2) rwihaye.
Mu gusobanura uko impu zo gutunganya zizaboneka, Ngirente yavuze ko kuba gahunda ya Girinka yarageze kuri benshi, byatumye ubworozi bw’inka bwaguka, bityo n’impu zo gukana( gukana uruhu ni ukurutunganya) ziboneka ku bwinshi.