Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: USA: Hagiye Kuba Umuhango Wo Gusezera Kuri Padiri Ubald Rugirangoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

USA: Hagiye Kuba Umuhango Wo Gusezera Kuri Padiri Ubald Rugirangoga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2021 3:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mubo mu muryango wa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga yabwiye Taarifa ko tariki 27 na 29, Mutarama, 2021 i Utah hateguwe umuhango uzabera Online wo gusezera kuri  Padiri Ubald Rugirangora.

Kugeza ubu umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uracyari muri USA ariko ibyangombwa by’uko yakoherezwa mu Rwanda nibirangiza gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda azazanwa mu Rwanda ashyingurwa i Rusizi ahitwa Ibanga ry’Amahoro.

Amakuru Taarifa ikesha abo mu muryango wa Ubald Rugirangoga avuga ko kuba yaratinze koherezwa mu Rwanda ngo ashyingurwe byatewe n’ibibazo bya Politiki bihamaze iminshi, bikaba byaratumye hari serivisi zigenda gahoro.

Ikigo gishinzwe ibyo gushyingura abantu muri USA kitwa Fineral Home nicyo kitihutishije guha ibyangombwa Ambasade y’u Rwanda muri USA kugira ngo ibinoze bityo umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ubone koherezwa mu Rwanda.

Umuhango wo kumusezeraho muri USA uzaba hagati ya tariki 27 na 29, Mutarama, 2021 ubere mu rugo rw’Umuzungukazi wo muri USA witwa Katsey Long.

Ikindi ni uko hari Abanyarwanda baba muri Utah bazafatanya n’umuryango wuriya Munyamerikazi mu gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

TAGGED:featuredRugirangogaRwandaUbaldUSAUtah
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru w’Icyamamare Ku Isi Larry King YAPFUYE
Next Article CAR: Inyeshyamba Zugarije Umurwa Mukuru Bangui
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuvuno Wa Leta Wo Guca Amapfa Muri Kayonza

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Abanyarwanda Babiri Baguye Mu Mpanuka Yabereye Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwinjira Muri Amerika Bigiye Kugora Abakoresheje Imbuga Nkoranyambaga Uko Itabishaka

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Baburaniye Mu Ruhame Baregwa Urumogi Na Kanyanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?