Abantu batatu bo mu muryango wa Ntuyenabo Bérnard w’imyaka 32 wigisha mu mashuri abanza mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, bafunzwe bakekwaho gutema inka ye kubera ishyari.
Inka batemye yonsaga ikimasa kikiri gito kuko cyari kimaze ibyumweru bibiri kivutse, kandi amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko hari indi nka ya mwalimu Ntuyenabo yari iherutse gutemwa yahakaga yari yararagije umuturanyi.
Abatuye aho ibi byebereye, babwiye itangazamakuru ko ubusanzwe muri uyu muryango mugari harimo amakimbirane aturuka ku ishyari bamwe mu bawugize bafitiye Ntuyenabo Bernard kubera iterambere ageraho bakavuga ko ntacyo abamarira.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Amakimbirane yabo ashingiye ku ishyari bamugirira. Ni amakimbirane azwi kuko abatawe muri yombi bigeze kumubwirira mu ruhame ko uretse n’inka nta n’amase azigera atunga. Byarasakuje barabunga, ariko bikomeza kugenda byongera gututumba kugeza ubwo atemewe inka ihaka none hatarashira igihe yatemewe indi yari imaze nk’ibyumweru bibiri ibyaye akamasa.”
Abaturage bavuga ko bategereje ibizava mu iperereza, bakifuza ko abakekwa bazahanwa bifatika, bakaryozwa ubwo bugome bakomeje gukorera umuvandimwe wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré yemeje itabwa muri yombi ry’abo bantu batatu, anavuga ko n’ayo makimbirane aturuka ku nzangano n’ishyari ahari.
Ati: “Inka yari iri aho isanzwe iba, umushumba uyitaho yagiye mu kabari, atashye ahagana saa sita z’ijoro asanga bayitemye umutsi w’inyuma w’ukuguru. Hafashwe abantu batatu basanzwe bakekwa kubera amakimbirane bafitanye na nyirayo, ashingiye ku mashyari yo mu miryango yabo kuko avuga ko anakora ubukwe muri abo nta n’umwe wabutashye.”
Asaba abaturage kwirinda ibikorwa bibashora mu byaha kuko nubwo abantu hari ibyo baba batumvikanaho, aho kubikemurisha kwangiriza undi, ufite ikibazo yagana ubuyobozi bukamufasha kugikemura.
Yanabasabye kwirinda amashyari, buri wese agakora ibimuteza imbere kuko amahirwe igihugu cyayabahaye ari aya buri wese, aho kwangiriza undi ngo ni uko hari icyo akurushije.
Yagiriye abaturage inama yo kujya baraza inka zabo mu bikumba bizwi kugira ngo zirindirwe hamwe, umutekano wazo ube wizewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’’Uburengerazuba Superintendent of Police( SP) Twajamahoro Sylvestre yabwiye Taarifa Rwanda ko ayo makuru yamenyekanye, abakekwa barafatwa.
Ati: “Yego ibyo twarayimenye. Byaturutse ku makimbirane yo mu miryango ishaka imitungo. Abakekwaho gukora icyaha barafashwe bafungiwe kuri Station ya Busasamana.”
SP Twajamahoro asaba abantu kwirinda amakimbirane yo mu miryango bakagira ubworoherane, aho batumvikanye bakagana ubuyobozi cyane ko akenshi uba usanga aturuka ku mitungo.
Asaba abaturage kureka amakimbirane, ishyari bakarishyira ku ruhande, ahubwo bakita ku cyabateza imbere.

