USA: Hagiye Kuba Umuhango Wo Gusezera Kuri Padiri Ubald Rugirangoga

Umwe mubo mu muryango wa nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga yabwiye Taarifa ko tariki 27 na 29, Mutarama, 2021 i Utah hateguwe umuhango uzabera Online wo gusezera kuri  Padiri Ubald Rugirangora.

Kugeza ubu umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uracyari muri USA ariko ibyangombwa by’uko yakoherezwa mu Rwanda nibirangiza gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda azazanwa mu Rwanda ashyingurwa i Rusizi ahitwa Ibanga ry’Amahoro.

Amakuru Taarifa ikesha abo mu muryango wa Ubald Rugirangoga avuga ko kuba yaratinze koherezwa mu Rwanda ngo ashyingurwe byatewe n’ibibazo bya Politiki bihamaze iminshi, bikaba byaratumye hari serivisi zigenda gahoro.

Ikigo gishinzwe ibyo gushyingura abantu muri USA kitwa Fineral Home nicyo kitihutishije guha ibyangombwa Ambasade y’u Rwanda muri USA kugira ngo ibinoze bityo umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga ubone koherezwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Umuhango wo kumusezeraho muri USA uzaba hagati ya tariki 27 na 29, Mutarama, 2021 ubere mu rugo rw’Umuzungukazi wo muri USA witwa Katsey Long.

Ikindi ni uko hari Abanyarwanda baba muri Utah bazafatanya n’umuryango wuriya Munyamerikazi mu gusezera kuri Padiri Ubald Rugirangoga.

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version