Ikigo cy’ubucuruzi gitanga serivisi z’itumanaho n’izo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, Airtel Money, kigiye gutangiza uburyo abagenzi bazajya bishyura Moto bakoresheje Airtel Money.
Umwe mu bamotari witwa Misago Mark yashimye uburyo bwo kwishyura kuri Airtel Money kuko butuma umumotari atamara umwanya ajya kuvunjisha iyo umugenzi yamwishyuye amafaranga menshi.
Ikindi avuga ko ari cyiza mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uko rigabanya ibyago byo kwibwa amafaranga bikozwe na bamwe mu bamotari batari inyangamugayo.
Ati: “ Hari ubwo umugenzi ahura n’umumotari utari inyangamugayo yamuha Frw 5000 undi aho kumugarurira akirukankana asigaye. Ibyo bibabaza umugenzi ariko bigira n’ingaruka ku bandi bamotari kuko abantu babona ko bose ari bamwe.”
Leta y’u Rwanda ibicishije muri Banki nkuru y’u Rwanda yatangije gahunda nshya mu by’ubukungu ishingiye ku kwishyurana abantu bakoresheje ikoranabuhanga.
Ibyiza by’iyi gahunda ni byinshi ariko Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko uretse kuba bizamura ubukungu muri rusange, binafasha Leta kudasohora amafaranga icapisha inoti.
Uko abaturage bakoresha amafaranga cyane bayahererekanya mu ntoki niko asaza vuba bigatuma gacyenerwa andi.
Airtel Money kandi iherutse gutangiza uburyo bwo kohererezanya amafaranga bikozwe n’abakiliya bayo boherereza bagenzi babo bakoresha undi murongo wa Mobile Money ukoreshwa n’abakiliya ba MTN Rwanda.
Jean Claude Gaga uyobora Airtel Money Rwanda yabwiye abamotari bari bahagarariye abandi ko bitakiri ngombwa ko abagenzi babishyura bakoresheje Mobile Money (MoMo) gusa ahubwo ko noneho bashobora gukoresha na Airtel Money.
Gaga yavuze ko ikigo ayoboye kiri kureba uko na essence bajya bayishyura bakoresheje Airtel Money.
Superintendent of Police( SP) John Barinda ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko icyo Polisi ishinzwe atari ukurinda umutekano w’abaturage gusa ahubwo ko ari no kureba niba bacyeye.
Yashimiye abamotari bari bahagarariye abandi ababwira ko muri rusange bitwaye neza mu gihe cya CHOGM kuko ngo hari n’abashyitsi bakomeye bari bayitabiriye bashimye ko abamotari bose bo mu Rwanda bambara ingofero irinda umutwe ndetse n’abagenzi bikaba uko.
Uwo mushyitsi avuga ni Umuyobozi mukuru wa WHO/OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Abamotari 25,000 nibo bakorana na Airtel Money.
Imibare Taarifa iherutse guhabwa n’ubuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana ko kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byazamutse cyane.
Abishyurana hakoreshejwe telefoni mu buryo buhoraho bageze kuri 5,125,090 muri 2021 bavuye kuri 4,700,987 muri 2019.
Umukozi wo mu Ishami rishinzwe uburyo bwo kwishyurana muri BNR Madamu Adeline Mukashema yatubwiye ko umubare w’ibikorwa(inshuro) byo kwishyurana (mobile payments) wageze kuri 914, 947, 199 muri 2021 uvuye kuri 378, 847, 720 muri 2019 naho umubare w’amafaranga yishyuwe ugera kuri Frw 10,444,672 Frw uvuye kuri Frw 2, 349, 788.
Yagize ati: “Iyi mibare iragaragaza ko Abanyarwanda bakomeje kumva akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi bigirira akamaro ubukungu bw’igihugu muri rusange.”
Mukashema yavuze ko ubu buryo bwo kwishyurana bugirira igihugu akamaro.
Ngo muri rusange umubare w’amafaranga yahererekanyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga uwugereranyije n’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) warazamutse ugera kuri 95.5% muri Kamena 2021 uvuye kuri 34.6% muri 2019.