Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwafanaga Rayon Akajya Muri APR Yirukanywe Aho Yakodeshaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Uwafanaga Rayon Akajya Muri APR Yirukanywe Aho Yakodeshaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2024 1:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo ni uwamenyekanye nka Sarpong akaba yari umufana ukomeye wa Rayon Sports. Mu minsi mike ishize yahisemo kujya muri APR FC ayibera umufana. Byaratangajwe cyane mu itangazamakuru kuko byari ibintu bidasanzwe.

Imitwe y’inkuru zimwe na zimwe yavugaga ko APR FC iteye gapapu Rayon umufana ukomeye.

Ntawamenya niba ibi biri mu byarakaje nyiri inzu akirukana uwo mupangayi we wari usanzwe ufana Rayon Sports.

Biranashoboka cyane ko nyiri inzu nawe asanzwe ari umufana ukomeye w’iyi kipe ihora ihanganye na APR FC muri Shampiyona nyarwanda y’umupira w’amaguru.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntakirutimana Isaac bahimbaga Sarpong( uyu Sarpong yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Rayon) avuga ko avuga ko nyuma yo gutera umugongo ikipe yari yarihebeye ari yo Rayon Sports akajya muri APR FC, yirukanywe mu nzu yakodeshaga.

Bivugwa ko Sarpong yanzuye kuva muri Rayon Sports nyuma y’uko itsinzwe na Bugesera FC mu mukino wabaye ku wa Gatatu taliki 23, Mata, 2024  mu mukino wo muri gikombe cy’’amahoro.

Taliki 26, Mata, 2024 nibwo Sarpong yaretswe itangazamakuru ko yamaze kuba uw’imena mu bafana ba APR FC;  ku ifoto akaba yari ari kumwe n’umuyobozi wa APR FC Col Richard Karasira.

Ubwo yasezeraga muri Rayon Sports, Sarpong yavuze ako abitewe nuko itakimuha ibyishimo yahoranye.

Yareruye ati:  “Ngiye muri APR FC gushaka ibyishimo kuko guhera muri 2013 nisiga irangi rya Rayon nari umufana nkaba n’umukunzi wayo, rwose abafana dukoresha imbaraga nyinshi, tuba twataye akazi kacu, baba bataye ibindi bintu bagombye kuba barimo. Aho umufana ava akagera icyo aba ashaka ni ibyishimo, nta zindi nyungu z’umufana, nta kipe ihemba umufana na za Real Madrid ntizibikora”.

- Advertisement -
Sarpong yahoze ari umufana w’imena wa Rayon

Avuga ko kuba amaze imyaka itanu nta byishimo abonera mu kipe yakunze ari ibintu atakomeza kwihanganira.

Ngo yakundaga Rayon ku buryo iyo yatsindwaga yananirwaga no kurya!

Ati: “ Nageze aho nsanga umutima wanjye utagishoboye kwakira ibyo bintu, ni yo mpamvu ikinzanye muri APR FC ari ibyishimo nta kindi”.

Uyu mufana yabwiye Isibo Radio ko icyemezo cye cyamugizeho ingaruka kuko aho yakodeshaga bahise bamusaba kubavira mu nzu akajya kuba muya mukeba wa Rayon ari we APR FC.

Sarpong muri Studio ati: “ Mu gitondo nkimara kugera ku biro bya APR FC, ndimo kuganira na Songambere (ushinzwe ubukangurambaga muri APR FC), nibwo nabonye message (ubutumwa bugufi) ya landlord, ambwira ati warakoze twabanye neza, ariko ibintu ndimo kumva kuri radio niba aribyo, byaba byiza uraye umpaye inzu yanjye”.

Igitangaje ni uko iyo nzu Sarpong yayikodeshaga Frw 80,000 kandi ubundi ifite agaciro ko gukodeshwa Frw 200,000.

Avuga ko nyirayo yari yaramugabanyirije kuko nawe ari umu Rayon.

Ubukeba buba hagati ya Rayon Sports na APR FC burakomeye kuko atari ubwa mbere uwo mu ikipe imwe yirukanwa azira kujya mu yindi.

Sarpong ubu ari muri APR FC

Mu minsi yatambutse, Manishimwe Djabel nawe byamugendekeye gutyo ubwo yavaga muri Rayon Sports akajya muri APR FC.

Ubutumwa bumwirikana mu nzu yabwakiriye ari mu myitozo, bumusaba ‘gusohoka mu nzu akajya kugura iye’.

Ngo bwagiraga buti: “Wabonye amafaranga menshi nsohokera mu nzu ugure iyawe”.

Djabel nawe yigeze kwirukanwa mu nzu azira kuva muri Rayon
TAGGED:APRfeaturedGukodeshaInzuRayonSarpong
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kubazwa Ibyo Dukora No Gushora Imari Mu Baturage Nibyo Bitugejeje Heza-Kagame
Next Article Ahagize Umurage W’Isi Hangijwe N’Imihindagurikire Y’Ibihe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?