Uwahoze Ahagarariye u Bufaransa Mu Rwanda Yoherejwe i Burundi

Jérémie Blin wahoze ashinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, amushyikiriza kopi z’inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye nka ambasaderi.

Blin yabaye mu Rwanda nka Chargé d’affaires guhera muri Nyakanga 2019 kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo byemezwaga ko u Bufaransa bugiye kongera kugira ambasaderi mu Rwanda, nyuma y’imyaka myinshi.

U Bufaransa nta ambasaderi bwagiraga mu Rwanda kuva mu 2015, bijyanye n’umwuka utameze neza wakomeje kuranga ibihugu byombi mbere y’uko Perezida Emmanuel Macron yajyaga ku butegetsi.

Haje gushyirwaho Ambasaderi mushya, Antoine Anfré.

- Advertisement -

Ku wa 16 Ugushyingo Ambasaderi Blin yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro.

Yavuze ko atewe ishema no kuba yatanze kopi y’inyandiko ze, mbere yo kwakirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati y’u Bufaransa n’u Burundi. Namwijeje umuhate wanjye mu guteza imbere uyu mubano mu nzego zose.”

Blin azi aka karere by’umwihariko ndetse na Afurika muri rusange kuko yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y‘u Bufaransa, mu biro bishinzwe Afurika yo hagati.

Yarebaga ku bihugu bya Angola, Cameroon, Centrafrique, Chad, Congo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Equatorial Guinea, Gabon na Sao Tomé and Principe.

Yanabaye umuyanama mu bya politiki muri ambasade y’u Bufaransa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nabwo ashinzwe Afurika na Amerika y’Epfo.

Yanabaye umuyanama ushinzwe ubutwererane n’umuco muri Ambasade y’u Bufaransa muri Kenya.

Ambasaderi Blin na Minisitiri Albert Shingiro
Amb Blin yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Bufaransa mu Burundi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version