Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwahoze Ari Umugore Wa ‘Perezida’ Mugabe Ntayemeranya Na Leta Ya Zimbabwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uwahoze Ari Umugore Wa ‘Perezida’ Mugabe Ntayemeranya Na Leta Ya Zimbabwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 October 2021 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Grace Mugabe umupfakazi wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe yavuze ko atemeranya n’inkiko za kiriya gihugu ziherutse kwemeza ko umurambo w’uwahoze ari umugabo we utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.

Robert Mugabe yatabarutse mu mwaka wa 2019 ashyingurwa ahitwa Kutama mu gace akomokamo.

Ni muri Kilometero 90 uturutse i Harare mu Murwa mukuru wa Zimbabwe.

Gushyingurwa kwe byabanje kuba ikibazo, abo mu muryango we bifuzaga ko yashyingurwa ku ivuko Leta ikifuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri icyo gihe, Leta yari yatangiye umushinga wo kumwubakira imva yihariye.

Muri  Gicurasi, 2021 umwe mu bantu bakuru bo mu gace Mugabe akomokamo yavuze ko ibyo kumushyingura aho akomoka bitanyuze mu buryo bityo ko ababikoze bagomba guhinishwa amande.

Ayo mande yaciwe umugore we, Grace Mugabe, ategekwa gutanga inka eshanu n’ihene ebyiri ndetse ategeka ko umurambo wa Mugabe utabururwa.

Byabaye urubanza, bituma abana ba Robert Mugabe bajuririra kiriya cyemezo ariko urukiko rutesha ubujurire bwabo.

Urukiko rwavuze bariya bana badafite uburenganzira bwo kujurira kiriya cyemezo. Byatumye uwahoze ari umugore wa Robert Mugabe witwa Grace Mugabe ahita abyinjiramo.

- Advertisement -

Grace Mugabe yandikiye urukiko avuga ko icyemezo rwafashe kidashyize mu gaciro kandi ko nta shingiro gifite.

Umukambwe Robert Mugabe yapfuye muri Nzeri, 2019 ajya mu bitaro byo muri Singapore afite imyaka 95.

Yari amaze imyaka 37 ari ku butegetsi.

Abo mu muryango wa Robert Mugabe icyo gihe bavuze ko yasize ababwiye ko azashyingurwa ku ivuko.

TAGGED:featuredHarareMugabeZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article WhatsApp, Instagram Na Facebook Byaviriyeho Rimwe
Next Article Abiy Ahmed Yarahiriye Kongera Kuyobora Ethiopia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?