Grace Mugabe umupfakazi wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe yavuze ko atemeranya n’inkiko za kiriya gihugu ziherutse kwemeza ko umurambo w’uwahoze ari umugabo we utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.
Robert Mugabe yatabarutse mu mwaka wa 2019 ashyingurwa ahitwa Kutama mu gace akomokamo.
Ni muri Kilometero 90 uturutse i Harare mu Murwa mukuru wa Zimbabwe.
Gushyingurwa kwe byabanje kuba ikibazo, abo mu muryango we bifuzaga ko yashyingurwa ku ivuko Leta ikifuza ko ashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.
Muri icyo gihe, Leta yari yatangiye umushinga wo kumwubakira imva yihariye.
Muri Gicurasi, 2021 umwe mu bantu bakuru bo mu gace Mugabe akomokamo yavuze ko ibyo kumushyingura aho akomoka bitanyuze mu buryo bityo ko ababikoze bagomba guhinishwa amande.
Ayo mande yaciwe umugore we, Grace Mugabe, ategekwa gutanga inka eshanu n’ihene ebyiri ndetse ategeka ko umurambo wa Mugabe utabururwa.
Byabaye urubanza, bituma abana ba Robert Mugabe bajuririra kiriya cyemezo ariko urukiko rutesha ubujurire bwabo.
Urukiko rwavuze bariya bana badafite uburenganzira bwo kujurira kiriya cyemezo. Byatumye uwahoze ari umugore wa Robert Mugabe witwa Grace Mugabe ahita abyinjiramo.
Grace Mugabe yandikiye urukiko avuga ko icyemezo rwafashe kidashyize mu gaciro kandi ko nta shingiro gifite.
Umukambwe Robert Mugabe yapfuye muri Nzeri, 2019 ajya mu bitaro byo muri Singapore afite imyaka 95.
Yari amaze imyaka 37 ari ku butegetsi.
Abo mu muryango wa Robert Mugabe icyo gihe bavuze ko yasize ababwiye ko azashyingurwa ku ivuko.