‘Uwahoze’ Ari Umunyamakuru Mu Rwanda Yagiye Muri RNC

Mukunzi Rubens  wahoze ari umunyamakuru wakoraga ikiganiro kuri imwe muri radio zo mu Rwanda zikomeye,  yamaze kwiyunga n’abagize RNC ivuguruye. Asigaye akorana n’abarwanya u Rwanda.

Mukunzi yahoze yitwa  ‘Mr. Bean’ ubwo yakoraga ikiganiro ‘Sugira’ cyatambukaga mu gitondo kuri iyo radio.

Abantu bamukundiraga ko yagiraga urwenya, akamenya gutuma abantu baramukana agasusuruko.

Nyuma yaje gushinga ikinyamakuru cye yise ‘Oasis Gazette’ agishinga murumuna we.

- Advertisement -

Ni ikinyamakuru cyagarukaga cyane cyane ku nkuru z’uburezi.

Rubens Mukunzi yaje kujya muri Amerika mu mwaka wa 2013, agenda mu buryo busanzwe.

Ntiyigeze agaruka i Kigali kuva ubwo!

Nk’uko bijya bigenda, uwo musore yagezeyo atangaza ko atazagaruka mu Rwanda kubera ko Leta yari imumereye nabi.

Yabwiye abo yasanze muri Amerika ko Leta imuziza ubwoko bw’inkuru akora ‘z’uburezi’.

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu( ni ukuvuga nyuma y’imyaka 10) Mr Bean wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda nibwo yagaragaye ari ku ifoto hamwe n’abandi banzi b’u Rwanda bihurije muri RNC ivuguruye.

Iby’uko RNC yahinduye isura byatangiye kunugwanugwa mu minsi ishize, ubwo hari amafoto yabonekaga ku mbuga nkoranyambaga ari ho abanyamuryango ba RNC.

Bari  bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama banzuriye mo  ko bagiye gushinga Ihuriro rishya bise “Urubuga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda”.

Abarigize bamaze igihe kirekire bakora k’uburyo u Rwanda rudatekana.

Babikoraga binyuze mu gutera inkunga no gukorana n’imitwe nka P5, umutwe w’igisirikare wa RNC, umaze igihe ubarizwa mu mashyamba ya DRC.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, hari ku wa Gatanu taliki 20, Gicurasi, 2023 abagize ririya huriro bahuriye i Washington baraganira.

Basohoye itangazo rivuga ko “Abanyarwanda bo muri Leta zitandukanye za Amerika bahuriye hamwe ngo bahuze ijwi kugira ngo basabe Perezida Kagame afungure urubuga rwa politiki mu gihugu”.

Inama irangiye, banditse itangazo maze risinywaho na Prof Charles Kambanda.

Ikinyamakuru IGIHE yanditse ko inyandiko y’imyanzuro y’inama yakozwe na bariya bantu ba RNC ivuguruye, harimo umugambi wo kuzadurumbanya amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Bamwe mu bagize RNC wakwita ko ivuguruye harimo Gilbert Mwenedata, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimye wahoze ushinzwe ubutasi muri RNC yo mu myaka ya 2013 (aba Boston muri Leta yaMassachusetts, USA), Gérvais Condo n’abandi.

Bamwe mu bakomeye bagize RNC iri mu yindi shusho( Ifoto@IGIHE)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version