Jair Bolsonaro uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yaraye ajyanywe mu bitaro biri muri Leta ya Florida, USA.
CNN ivuga uyu mugabo ababara cyane mu nda ariko nta bisobanuro by’icyo arwaye biratangazwa mu buryo butaziguye.
Hagati aho abamushyigikiye bakomeje kwesurana na Polisi, iri kubabuza imyigaragambyo bamazemo igihe bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka ariko bo bakaba barayibereye ibamba.
Yatsinzwe na Lula Da Silva, uyu akaba yarigeze kuyobora Brazil mu myaka yashize.
Polisi imaze gufunga 1,500 ibaziza guteza rwaserera mu gihugu binyuze muri iriya myigaragambyo.
Perezida Luiz Inacio Lula da Silva watsinze Bolsonaro avuga ko abantu bose bagize uruhare mu kaduruvayo kamaze iminsi mu gihugu cye, bazashyikirizwa ubutabera.
Mu mpera z’Icyumweru gishize, abo ku ruhande rwa Bolsonaro bari bagabye ibitero ku Biro by’Inteko ishinga amategeko, ku Biro by’Urukiko rw’Ikirenga no ku biro by’Umukuru w’igihugu.
Bamenaguye amadirishya, inzugi n’ibindi bintu by’agaciro basanzemo.
Nibyo bitero bikomeye abaturage bagabye ku nzego za Leta kuva mu myaka ya 1980.
Hagati aho Bolsonaro yagejejwe kwa muganga ataka ko amara amurya.
Biracyekwa ko yamara yamugarutse kubera ko mu mwaka wa 2018 yigeze guterwa icyuma mu nda ubwo yiyamamarizaga kuyobora Brazil.
Icyakora abaganga bavuga ko ikibazo cye kidakomeye, ndetse ngo si ngombwa ko abagwa.
Mu minsi mike ishize, yari yabwiye CNN ko ashaka kuguma muri Amerika ariko yaje kwisubiraho, atangaza ko agomba gusubira muri Brazil kureba abaganga be.
Hagati aho hari amakuru avuga ko Perezida w’Amerika, Joe Biden yatumiye mugenzi we wa Brazil witwa Lula Da Silva ngo azamusure.
Biteganyijwe ko Da Silva azasura Amerika mu ntangiriro za Gashyantare, 2023.