Uwahoze Ayobora RCA Agiye Kujya Mu Rukiko

Kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Nzeri, 2023 biteganyijwe ko Prof Jean Claude Harerimana wahoze uyobora Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative, RCA, azitaba urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Ni urubanza ruzibanda ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uyu mugabo wavuzeho ibyaha by’ubugome nk’uko iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Ubugenzacyaha, RIB, ryabyanzuye.

Akekwaho ibyaha by’ubugome bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu(5) n’imyaka irindwi(7).

Kuri uyu wa Kane taliki 14, Nzeri, 2023 nibwo Prof Jean Bosco Harerimana yatawe muri yombi.

Ubugenzacyaha bwavugaga ko ibyo byaha by’ubugome yabikoze igihe yayoboraga RCA,

Birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version