U Rwanda Rugiye Kuberamo Imyitozo Y’Ingabo Za EAC

Abasirikare bakuru mu ngabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y;Uburasirazuba, EAC, bahuriye mu Bugesera mu kigo cya gisirikare cya Gako baganira uko imyitozo yiswe USHIRIKIANO IMARA 2024 izagenda.

Ni imyitozo iba buri mwaka keretse mu mwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021 kubera ko isi yose yari mu bwoba bwa COVID-19, icyorezo cyafunze imipaka y’isi.

Abo basirikare bari mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu itegura uko iriya myitozo izagenda.

Aba basirikare 65 bakiriwe na Brigadier General Jean Baptiste Ngiruwonsanga wabahaye ikaze mu Rwanda kandi abizeza ko u Rwanda rwiteguye kuzakira neza abazitabira iriya mikino izaba mu mwaka wa 2024.

Uwaje uhagarariye ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba witwa

Col William Rusodoka yavuze ko iriya myitozo iba ije kunganira iyo abasirikare basanzwe bahererwa mu bigo byabo kugira ngo abo mu gihugu runaka bigire kuri bagenzi babo bityo bose babe biteguye kimwe.

Ni imyitozo kandi ifasha mu mikoranire hagati y’abasirikare, abapolisi n’abasivili bakora mu nzego zunganira iz’umutekano mu buryo butaziguye.

Inama iri kubera mu Bugesera izigirwamo uko impande zose zirebwa n’iriya nama zazakorana kugira ngo ibikoresho byose bizabe bihari, abarimu n’ibindi byose nkenerwa ntihazagire ikibura cyangwa ngo gikoreshwe nabi.

Baje mu nama itegura Ushirikiano Imara 2024
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version