Dmitry Medvedev wahoze uyobora u Burusiya yanditse kuri Telegram ko abafasha Ukraine bayishuka, ko ahubwo yagombye kumva ibyo u Burusiya buvuga niba idashaka kuzasibangana ku ikarita y’isi, ntiyongere kuba igihugu cyemewe ku isi kandi kigenga.
Medvedev avuga ko Amerika ibeshya Ukraine kandi ko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane.
Yavuze ko OTAN/NATO ari umuryango wa gashozantambara kuko uha Ukraine intwaro kandi ibyo ngo nibyo biri gutuma u Burusiya burushaho kurakara.
Ikindi avuga ko ari kibi cyane ni uko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bari kohereza ingabo mu bihugu bya Estonia na Lithuania mu rwego rwo kurushaho gushyira igitutu ku Burusiya .
Yavuze ko ku munsi w’imperuka Perezida Biden na Ukraine bazabazwa byinshi.
Yatangaje ko kuba abo mu Burengerazuba bw’isi batemera ko u Burusiya ari bwo bufite ijambo mu gace Ukraine iherereye mo ubwabyo biteje akaga.
Medvedev muri iki gihe niwe Visi Perezida w’Inama nkuru y’umutekano mu Burusiya.
Ati: “ OTAN/NATO iri gukomeza gukururira u Burusiya mu ntambara ikomeye. Kuba iri guha intwaro umuturanyi wacu akaba n’umwanzi wacu ubwabyo biri gushyira isi mu kaga.”
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwemeza ko intambara muri Ukraine igiye gufata indi ntera ikarenga agace ka Donbas ikaguka cyane.
Putin aherutse guha ingabo ze zirwanira mu kirere uburenganzira bwo kohereza hafi ya Suède na Finland indege za gisirikare kabuhariwe mu kurasa kure no kwiruka ku muvuduko w’ijwi.
Ni igikorwa bamwe bafashe nk’ikimenyetso cy’uko yiteguye kwagura imbibi z’aho intambara yashoje kuri Ukraine zigera, akayigeza no ku bindi bihugu bifite umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.
Indege u Burusiya bwohereje hafi ya Suède na Finland zifite ubushobozi bwo kurasa missile za kirimbuzi.
Ni ikimenyetso bwahaye biriya bihugu ko Moscow ifite ububasha bwo kubirasa niba bikomeje umugambi wo kujya muri OTAN/NATO.
Indege u Burusiya bwohereje muri kiriya gice ni zo mu bwoko bwa Tu-160.
Zagushijwe mu Mujyaruguru ya Norvége hafi y’Inyanja ya Barents.
U Burusiya bwaburiye kenshi Finland na Suède ko bidakwiriye guhirahira ngo bijye muri OTAN/NATO kuko kujya muri uyu muryango bivuze gushyira umutekano w’u Burusiya mu kaga kandi butazabyihanganira.
Bisa n’aho icyifuzo cya Moscow kitafatanywe uburemere kubera ko mu mezi make ashize, ibi bihugu byatanze impapuro zisaba ko byakwemererwa kujya muri uriya muryango
Perezida Putin yirinze guhita agira icyo abivugaho mu buryo bwo kubyamagana, ahubwo mu mayeri avuga ko biriya bihugu ‘bifite uburenganzira’ bwo gukorana n’uwo bishaka uwo ari we wese.
Putin muri Iran.
Mu gihe ibintu bitarasobanuka ku ntego nyazo za Putin muri kariya gace, guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Nyakanga, 2022 yatangiye uruzinduko muri Iran.
Yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Iran witwa Ebrahim Raisi ndetse na Perezida wa Turikiya witwa Recep Tayyip Erdogan.
Baraganiriye ku ngingo zirimo ibibazo biri muri Syria ndetse no ku mushinga wa UN wo gusaba ko u Burusiya bwafasha kugira ngo ingano za Ukraine zabuze uko zihava, zihabwe uburyo bwo kugezwa ku baturage n’ahandi ku isi kuko zabuze.
Hagati aho ariko Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko Putin afite umugambi wo kumvikana na Iran kugira ngo izamufashe mu ntambara ari kurwana na Ukraine.
Iran ifite indege za drones ishobora gukoresha mu kurasa muri Ukraine niba iramutse ibyumvikanyeho n’u Burusiya.
Turikiya yo ifite umugambi wo kuba umuhuza mu kibazo kiri hagati ya Ukraine n’u Burusiya kandi ngo ishobora no gutuma ingano zimaze iminsi zarabuze kubera ko zabujijwe inzira yo kugera ku masoko mpuzamahanga, ziboneka.
Hashize amezi atanu Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya ahaye umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga. Hari amakuru avuga ko umugambi wa Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye nabwo bukabibuza kujya muri OTAN.
Maria Zakkarova uvugira Guverinoma y’u Burusiya yagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’
Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.
Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.
Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.
Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.
Ni ubutumwa bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare.
Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.