Ikigo cy’igihugu cy’imisoro cyatangaje ko cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gufasha abasora kubikora byoroshye bise Electronic Billing Machine (EBM) Version 2.1 System.
Ni uburyo bukoresha ikoranabuhanga bita ‘software’, umuntu ashyira muri mudasobwa cyangwa telefoni igendanwa.
Bifasha umucuruzi gusora atavuye aho ari, bigacungura amafaranga n’umwanya yari bukoreshe ajya cyangwa ava ku cyicaro cya RRA.
Abasora basabwa ko mu gihe bashaka gushyiramo ririya koranabuhanga bajya mu cyuma cy’ikoranabuhanga runaka bakandikamo www.rra.gov.rw nyuma bakajya ku buryo bita “Remote EBM Self-Installation” hanyuma bagakurikiza amabwiriza.
Ikigo cy’igihugu k’imisoro n’amahoro cyashyizeho EBM ngo ibe uburyo bworoshye bwo gusora neza, bigatuma banamenyekanisha kuri Rwanda Revenue Authority uko ubucuruzi bwabo bwifashe.