Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwahoze Ayobora WASAC Ari Gukorwaho Iperereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uwahoze Ayobora WASAC Ari Gukorwaho Iperereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2021 9:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko Bwana Alfred Byigero wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura ari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Undi uri gukorwaho iperereza ni Kamugisha Samuel, wahoze ari Umuyobozi  muri MINECOFIN.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye Taarifa ati: “Nibyo ko Byigero Alfred wahoze ari Umuyobozi wa WASAC  na Kamugisha Samuel, wahoze ari Umuyobozi  muri MINECOFIN, bitabye RIB kugira ngo babazwe ku ma dossier RIB iri gukoraho iperereza.  Ndetse si bo bonyine bitabye.”

Avuga ko atagira byinshi atangaza kubyo bakurikiranyweho kuko ngo bishobora kubangamira iperereza.

Hari ibyo Taarifa yamenye…

Perezida Paul Kagame aheritse kwirukana Eng. Alfred Dusenge Byigero wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ahita asimbuzwa by’agateganyo Gisèle Umuhumuza wari umwungirije.

Byigero yari amaze amezi arindwi kuri uwo mwanya, kuko yemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 asimbuye Eng. Aimé Muzola.

Yinjiye muri iki kigo ahanzwe amaso kuko azi byinshi ku bibazo by’amazi n’isukura, nk’umuntu wamaze imyaka isaga itanu ari umuyobozi wungirije w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA (2012-2017), ndetse yanayoboye ikigo nk’icyo cyo muri Mauritius (2017-2018).

Gusa ibibazo by’imicungire mibi byakomeje kugaragara muri WASAC byasaga n’aho bitabonerwa umuti, birangira yirukanywe ataramara n’umwaka muri iyi mirimo.

Yirukanywe mu gihe Inteko Ishinga amategeko – umutwe w’abadepite – yaherukaga gufata icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, ngo asobanure ibibazo by’imikorere mibi byakomeje kuranga WASAC.

Yagombaga kwitaba ku wa Kabiri. Nyamara mu gihe haburaga amasaha make, byaje gutangazwa ko ku busabe bwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, igikorwa cyo kubaza mu magambo Minisitiri w’Ibikorwaremezo ku bibazo bimaze igihe bigaragara muri WASAC na REG byasubitswe, bikazaubukurwa undi munsi.

Mu gihe umunsi mushya wo gusobanura ibibazo bya WASAC wari utaratangazwa, hafashwe icyemezo cyo kwirukana Eng. Byigero wayiyoboraga.

Taarifa yamenye ko bimwe mu bibazo byari bitegereje Minisitiri Gatete mu Nteko harimo ibimaze igihe bigaragara muri WASAC birimo iby’imiyoborere, imikorere, imicungire y’imari n’umutungo n’ibikoresho bidakoreshwa.

Nyamara ngo byinshi muri byo byafashweho imyanzuro n’Inteko Rusange y’Umutwe w’abadepite ishingiye kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014/2015, 2015/2016, 2016/2017 na 2017/2018, ariko iyo myanzuro ntishyirwa mu bikorwa.

Ibyo bikajyana n’uko yagombaga gusobanura ibibazo bituma mu isesengura ry’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, ahora iteka yanzura ko ibibera muri WASAC ari agahomamunwa.

Mu bibazo WASAC yakomeje guhura nabyo harimo n’imicungire y’ikimoteri cya Nduba, cyacungwaga n’Umujyi wa Kigali guhera mu 2012 kugeza mu 2018.

Hari inyigo yagombaga kugaragaza uburyo bunoze bwo kugitunganya no kunoza imicungire y’imyanda, aho muri Gashyantare 2020 WASAC yasinye amasezerano n’ikigo COWI A/S kuri 695,283,043.28 Frw ngo gikore iyo nyigo.

Kugeza ku wa 10 Werurwe 2021 ngo yari itaratangwa ngo yemezwe, ibyo bikadindiza gahunda zari zihari.

Guhera ubwo ikimoteri cya Nyanza cyimurirwaga i Nduba mu 2012, Leta binyuze mu Umujyi wa Kigali na WASAC, kugeza muri Werurwe 2021 yari imaze gutangamo 7,666,796,211 Frw.

Ayo mafaranga yose arimo ay’amasezerano y’umwaka umwe yo kubungabunga ikimoteri cya Nduba yasinywe ku wa 13 Mutarama 2020 na WASAC n’ikigo cyahawe amasezerano, afite agaciro ka 1,076,686,800 Frw.

Ayo masezerano ngo yaje kongererwa igihe ku bwa Byigero, ahera muri Mutarama 2021 kugeza muri Mutarama 2022, ibigenderwaho bikiri bimwe.

TAGGED:ByigerofeaturedMurangiraRIBWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hafashwe Ibiyobyabwenge Bifite Agaciro Ka Miliyari 1.4 $
Next Article Umuti RGB Yavugutiye ADEPR Wateje ‘Andi Makimbirane’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?