Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 May 2025 3:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu barindwi  bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barimo na Rtd Major Rugamba Robert ufite ikigo Rugamba Mining Company Ltd.

Hamwe n’abo bareganwa,  bafashwe nyuma y’uko Polisi ifashe abandi 17 bakekwaho kugira uruhare mu gutera kompanyi yitwa ALMAHA icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, bagakomeretsa abantu umunani , bakiba ibilo 200 by’amabuye y’agaciro ya coltan.

Mu bindi bibye harimo amafaranga, banangiza ibikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ati: “Twafashe abandi barindwi, bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

Polisi ntiyatangaje umwirondoro wa buri wese ariko bagenzi bacu bakorera UMUSEKE bavuga ko mu batawe muri yombi harimo Rtd Major Rugamba Robert ufite ikompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Rugamba Mining Company Ltd akaba azwi mu bijyanye n’ubucukuzi i Nyanza.

Bikekwa ko afungiye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Rtd Major Rugamba ari kugenzwaho ibyaha adafunzwe.

Yagize ati “Ntabwo afunze, ari gukurikiranwa ari hanze”.

Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buri mu bihombya Leta kandi bukagwamo benshi bazize kugwirwa n’inkangu cyangwa amazi akabasangamo akabamiza nkeri.

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedIngaboNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1
Next Article Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?