Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwakize COVID-19 Afite Ibyago Byo Kongera Kuyandura Bikubye Gatanu Uwikingije – Ubushakashatsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Uwakize COVID-19 Afite Ibyago Byo Kongera Kuyandura Bikubye Gatanu Uwikingije – Ubushakashatsi

admin
Last updated: 31 October 2021 1:45 pm
admin
Share
SHARE

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu barwaye COVID-19 bakayikira ariko ntibikingize, bafite ibyago byo kongera kuyandura bikubye inshuro eshanu iby’abakingiwe byuzuye, batigeze bayirwara.

Ni ubushakashatsi bwanzura ko nubwo gukira COVID-19 hari ubwirinzi bisiga mu mubiri w’umuntu, ari ngombwa no guhabwa urukingo.

Bwakozwe n’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya ibyorezo (CDC), kigereranya ibipimo by’abantu bajyanwe mu bitaro 187 byo muri Leta icyenda bafite ibimenyetso bisa n’ibya COVID-19, hagati ya Mutarama – Nzeri 2021.

Ni amezi yakwirakwiragamo virusi zihinduranyije za Alpha na Delta.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri ubwo bushakashatsi hagereranyijwe ibyiciro bibiri: Icya mbere ni icy’abantu batakingiwe kandi bigeze gusangwamo SARS-CoV-2 (virus itera COVID-19) mu minsi hagati ya 90–179; icya kabiri kikaba icy’abantu bakingiwe byuzuye hakoreshejwe inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, za Pfizer-BioNTech cyangwa Moderna hagati y’iriya minsi.

Icyiciro cya kabiri kandi cyarimo abantu bigeze kwipimisha SARS-CoV-2 nyuma ya Gashyantare 2020, muri bya bitaro byakorewemo ubushakashatsi.

Ntabwo abantu bakingiwe hakoreshejwe urukingo rwa Johnson & Johnson bashyizwe muri ubu bushakashatsi kubera imibare idahagije.

Mu bushakashatsi hari hagambiriwe kugereranya ibipimo by’ubwirinzi umuntu aheshwa no kuba yarigeze kwandura SARS-CoV-2 akaza kuyikira, n’ubwirinzi bushingiye ku kuba umuntu yarakingiwe COVID-19 byuzuye.

CDC ivuga ko hagati ya tariki 1 Mutarama – 2 Nzeri 2021, abantu 201,269 bashyizwe mu bitaro bagaragaza ibimenyetso bisa nk’ibya COVID-19.

- Advertisement -

Muri bo, abarwayi 139,655 (69.4%) bajyanywe mu bitaro inkingo za COVID-19 zaramaze kugezwa ku bantu bo mu kigero cyabo, mu duce batuyemo.

Muri icyo gihe hapimwe SARS-CoV-2 abarwayi 94,264 (67.5%). Muri abo, 7,348 (7.8%) bari baripimishije mu minsi irenga 14 mbere yo gushyirwa mu bitaro, bujuje ibisabwa ngo bashyirwe muri bya byiciro byombi.

Abantu 1,020 bisanze mu cy’abigeze gusangwamo SARS-CoV-2 batakingiwe, 6,328 bajya mu cy’abakingiwe byuzuye kandi batigeze basangwamo buriya burwayi mbere.

Ibizamini bya laboratwari byaje kwemeza ko ubwandu bwa SARS-CoV-2 bwabonetse mu bantu 324 (5.1%) muri ba bandi 6,328 bakingiwe byuzuye no mu bantu 89 mu 1,020 (8.7%) batakingiwe ariko bigeze kwandura SARS-CoV-2.

Ubushakashatsi bukomeza buti “Mu bantu bashyizwe mu bitaro bafite ibimenyetso bisa nk’ibya COVID-19 bigeze kwandura cyangwa bakingiwe mu minsi 90–179 ishize, ibipimo bya laboratwari byemeje ko ubwandu bwa COVID-19 bwari hejuru mu bantu bigeze kwandura, batakingiwe, kurusha mu bakingiwe byuzuye.”

Iyo mibare igaragaza ko ibyago mu batarakingiwe byari hejuru inshuro 5.49 ugereranyije n’abakingiwe byuzuye.

Bitekerezwa ko imibare yakozwe ishobora kugira ukwibeshya guto, gushingiye ku muntu wenda wigeze kwandura SARS-CoV-2 ntiyipimishe, bityo agashyirwa mu batarigeze bandura kandi atari ko bimeze.

Abashakashatsi banzura ko ubwirinzi bushingiye ku rukingo ari bwo bukomeye kurusha ubushingiye ku kuba umuntu yarigeze kwandura SARS-CoV-2 akayikira.

Bati “Abantu bose bari mu byiciro byemerewe bakwiye kwikingiza COVID-19 vuba bishoboka, harimo n’abantu batarakingirwa bigeze kwandura SARS-CoV-2.”

Ubu bushakashatsi ariko bwarebye ku nkingo n’ubwandu byabonetse mu gihe kitarenga amezi atandatu, mu gihe ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ubushobozi bw’urukingo bugabanyuka uko iminsi ishira.

Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko umuntu wigeze kurwara iyi ndwara akanikingiza, bimuha ubwirinzi buri hejuru kurushaho.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoModernaPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwazamuye Umubare w’Impunzi Zo Muri Libya Ruzakira
Next Article Muri Kamonyi Barashinja Abaganga Kubaha Serivisi Mbi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?