Connect with us

Icyorezo COVID-19

Uwanduye COVID-19 “Akanga” Kujya Mu Kato Yafatiwe Muri Resitora I Kigali

Published

on

Isangize abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani z’amanywa yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora bifatanye.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri avuga ko ibikorwa bya Sauna na Masaje (Massage) bitemewe.

Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena nibwo umukobwa washakishwaga ngo yagiye kwipimisha COVID-19 ku ivuriro ahazwi nko kwa Kanimba mu Mujyi wa Kigali.

Dr Iradukunda Sonia ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko bamaze kumupima bamusanzemo COVID-19, kuko ngo yari afite urugendo yanga kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

Ati ”Abamupimye  bari  baduhamagaye  batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we  bari bamubwiye ko yishyira mu kato, abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”

Ubwo uwo mukobwa yafatwaga, yari arimo gusangira n’umusore.

Yavuze ko nyuma yo kwipimisha yari atarabwirwa ko yanduye.

Ati ”Ubwo nari ntegereje ibisubizo nibwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

Dr Iradukunda yagiriye inama uwo basangiraga kwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye na we. Nyuma y’iyo minsi bakazajya kwipimisha bakareba niba atarabanduje.

Gusa na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 bakabwira inzego z’ubuzima zikabapima, zikanabaha ubundi bufasha.

Yavuze ko abantu nk’uwo mukobwa aribo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwirwa n’inzego z’ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati ”Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane.”

Yavuze ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabwiriza ya COVID-19. Harimo guca amande uwo mucuruzi no gufunga Sauna kugeza igihe iki cyorezo  kizarangirira.

Uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho.

CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati ”Nubwo waba ufite urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana.  Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.”

“Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 117 ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300.000 Frw ariko atarenze 500.000 Frw.

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Kugeza ubu abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 35,886, barimo 868 bashya babonetse kuri uyu wa Gatandatu. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo bageze kuri 411, barimo barindwi bashya.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version