Uwari Depite Yashinzwe Kuyobora Inama Y’Igihugu Y’Abafite Ubumuga

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Justine Mukobwa.

Mukobwa Justine wahoze ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ko ari we Munyamabanga mukuru w’Inama y’’igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Asimbuye Emmanuel Ndayisaba wari umaze igihe kuri uyu mwanya kuko yawugiyeho guhera mu mwaka wa 2011.

Mu rugendo rwe rw’akazi, yagize uruhare mu myanya itandukanye ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda no mu nzego mpuzamahanga:

Mu mwaka wa 2013, Mukobwa Justine yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ahagarariye urubyiruko.

Mu mwaka wa 2016 Ihuriro ry’abagore baba mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, ryitwa Commonwealth Women Parliamentarians (CWP).

Yabaye Perezida ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ryitwa Rwanda Women Parliamentary Forum (FFRP) riharanira uburinganire n’iterambere ry’abagore muri politiki.

Nk’umuntu uzwi mu ruhando rwa politiki n’imiyoborere, Mukobwa yagiye agaragaza ibitekerezo n’ubukangurambaga ku bibazo bitandukanye by’imibereho myiza y’abaturage:

Akunda gusaba urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu no mu gutanga serivisi kandi  yagaragaye kenshi mu bikorwa by’abaturage nko mu Umuganda, agamije guteza imbere ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Soma indi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye:

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *