Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uwaririmbye ‘Uwangabiye Inka’ Yamamaye Mu Matora Ari Kuyitegurira Igitaramo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Uwaririmbye ‘Uwangabiye Inka’ Yamamaye Mu Matora Ari Kuyitegurira Igitaramo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2025 10:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lionel Sentore, umwe mu bahanzi bbarimbira mu buryo bwa gakonda nyarwanda akaba yararirimbye indirimbo yamamaye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka ari mu Rwanda ngo ategure igitaramo.

Alubumu ari gutegura yayise ‘Uwangabiye’.

Uyu musore asanzwe aba mu Bubiligi, ariko yaraye ageze mu Rwanda aganira n’itangazamakuru ku itegurwa rya kiriya gitaramo.

Yazanye n’umugore we n’umwana babyaranye.

Sentore yabwiye itangazamakuru ati: “Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni uguhura n’abakunzi banjye, nkabasogongeza Alubumu yanjye, ubundi nkabataramira.”

Ni alubumu iriho indirimbo 12, akavuga ko byamufashe igihe kingana n’umwaka ngo ayitunganye yose.

Abahanzi bayigizemo uruhare ni Mike Kayihura, Angel na Elysée Bigirimana.

Sentore ubwo yari ageze ku kibuga cya Kanombe.

Igitaramo azatangarizamo iriya Album kizaba tariki 27, Werurwe, 2025 kibera muri Kicukiro RWANDEX ahitwa Atélier du Vin.

Abajijwe icyamuteye kuyita Uwangabiye, Lionel Sentore yatangaje ko byatewe n’uko yamugejeje ku rundi rwego rw’ubwamamare.

Mu kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora yo muri Nyakanga, 2024 iyi ndirimbo iri mu zizihizaga ibirori cyane.

Abagize itsinda Ibihame by’Imana bagaragaraga kenshi bari kuyihamiriza ndetse rimwe na rimwe abo mu muryango wa Perezida Kagame nabo bakabafasha.

TAGGED:AmatoraIgitaramoSentoreUwangabiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Zimbabwe: Abayobozi Bakuru Muri RDF Bitabiriye Inama Ya Bagenzi Babo Ba EAC-SADC
Next Article Rusizi: Inkuba Yakubise Abantu Batatu Barimo Umunyeshuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?