Lionel Sentore, umwe mu bahanzi bbarimbira mu buryo bwa gakonda nyarwanda akaba yararirimbye indirimbo yamamaye mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu aheruka ari mu Rwanda ngo ategure igitaramo.
Alubumu ari gutegura yayise ‘Uwangabiye’.
Uyu musore asanzwe aba mu Bubiligi, ariko yaraye ageze mu Rwanda aganira n’itangazamakuru ku itegurwa rya kiriya gitaramo.
Yazanye n’umugore we n’umwana babyaranye.
Sentore yabwiye itangazamakuru ati: “Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni uguhura n’abakunzi banjye, nkabasogongeza Alubumu yanjye, ubundi nkabataramira.”
Ni alubumu iriho indirimbo 12, akavuga ko byamufashe igihe kingana n’umwaka ngo ayitunganye yose.
Abahanzi bayigizemo uruhare ni Mike Kayihura, Angel na Elysée Bigirimana.

Igitaramo azatangarizamo iriya Album kizaba tariki 27, Werurwe, 2025 kibera muri Kicukiro RWANDEX ahitwa Atélier du Vin.
Abajijwe icyamuteye kuyita Uwangabiye, Lionel Sentore yatangaje ko byatewe n’uko yamugejeje ku rundi rwego rw’ubwamamare.
Mu kwamamaza Perezida Paul Kagame mu matora yo muri Nyakanga, 2024 iyi ndirimbo iri mu zizihizaga ibirori cyane.
Abagize itsinda Ibihame by’Imana bagaragaraga kenshi bari kuyihamiriza ndetse rimwe na rimwe abo mu muryango wa Perezida Kagame nabo bakabafasha.