Uwayoboraga Maï-Maï Yatawe Muri Yombi

Umugabo wari wariyise General akaba yayoboraga  Umutwe w’inyeshyamba wa Maï-Maï   yatawe muri yombi na Polisi ya Repubilka ya Demukarasi ya Congo. Yitwa Kambale Kabamba akaba yari asanzwe ayobora Maï-Maï :Mouvement des combattants pour la Libération du Congo (MCLC).

Kambale Kabamba yafashwe ari kumwe n’abandi barwanyi batandatu , afatirwa ahitwa Kyona mu gace kitwa Pakanza kari mu cyaro cy’ihitwa Oicha muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku rubuga rwa Radio Okapi handitse ko uriya murwanyi yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kambale Kabamba wari warihaye ipeti rya General azashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo bumukorere idosiye igezwe mu butabera.

- Advertisement -

Muri Mata, 2021 hari amakuru yavugaga ko uyu mutwe wafashaga abarwanyi ba FDLR mu bikorwa byabo ndetse no mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyo gihe Umuryango witwa Action Pour La Paix En Afrique watanze  impuruza uvuga ko ibihugu bituranye na DRC ndetse na DRC ubwayo bigomba kuba maso kuko  bariya barwanyi barimo kwisuganyiriza mu Mujyi wa Beni bashakaga gutera ibihugu bituranye Congo-Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version