Abantu Bane Bakekwagaho Kwica Perezida Wa Haïti Bishwe Barashwe

Umuyobozi wa Polisi ya Haïti yatangaje ko abantu bane bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida wa kiriya gihugu barashwe nyuma yo gushaka gucika.

Perezida Jovenel Moïse yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri n’abantu bivugwa ko bari bafatanyije  n’abandi bavugaga Ikisipanyolo.

Umuvugizi wa Polisi ya kiriya gihugu witwa Léon Charles yaraye abwiye abanyamakuru ko babiri mu bakekwaho buriya bwicanyi bafashwe rugikubita, abandi babiri bafatwa nyuma y’aho.

Polisi ivuga ko nyuma y’uko Umukuru wa kiriya gihugu yishwe hahise hatangira iperereza rigamije gufata ababigizemo uruhare.

Ambasaderi wa Haïti muri Amerika yabwiye itangazamakuru ko umupaka w’igihugu cye na Repubulika ya Dominikani ufunzwe.

Uyu mugabo witwa Edmond avuga ko amashusho yafashwe na cameras zihishe yerekana ko abantu bishe Perezida wa Haïti bagomba kuba bari mu  ishami ry’Ikigo cy’Amerika rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryitwa U.S. Drug Enforcement Agency.

Kugeza ubu Minisitiri w’Intebe  Claude Joseph niwe uri kuyobora igihugu.

Umugore wa Perezida wa Haïti witwa Martine Moïse wakoremekejwe n’amasasu bivugwa ko muri iki gihe ari koroherwa.

Perezida wa Haiti ari kumwe n’umugore we
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version