Uwayoboraga Urwego rw’Ubutasi Muri RDC Akomeje Kuburirwa Irengero

Kalev Mutond wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akomeje kuburirwa irengero. Hari amakuru avuga ko yaba yarahunze igihugu muri Werurwe, 2021.

Uyu mugabo wari ukomeye ku bwa Perezida Joseph Kabila, aheruka gutangira gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku byaha byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi byinshi.

Ashinjwa ko  yabikoze akiyobora Urwego rw’iperereza rwa kiriya gihugu rwitwa Agence Nationale de Renseignement (ANR).

Kuva muri Werurwe, 2021 ntabwo abantu bongeye kumuca iryera. Ubushinjacyaha bwashyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, ndetse inzu ye yasatswe inshuro nyinshi ariko kugeza ubu ntarafatwa.

- Advertisement -

RFI yatangaje ko habonetse amakuru ko kuva mu minsi ishize avugana kuri WhatsApp n’abantu be ba hafi, ababwira ko ari “mu mahanga, mu gihugu kimwe cyo muri Afurika.”

Ntabwo cyatangajwe amazina. Avuga ko atemera ibyo aregwa.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 17 Nyakanga, 2021 n’ubwo adahari.

Gusa Mutond yavuze ko ashobora kuzitabira urubanza rwe, kuko akeneye gutegura uburyo bwo guhanagura icyasha ku izina rye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version