Uwayoboye Ibiro Bya Perezida Mitterrand Yitabaje Urukiko Nyuma Kubazwa Uruhare Muri Jenoside

Hubert Védrine wabaye Umunyamabanga mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand, yitabaje inkiko arega uwari ofisiye mu ngabo z’u Bufaransa wari mu Rwanda mu 1994, Guillaume Ancel, amushinja kumusebya.

Ni amagambo yakomeje gukururana nyuma y’itangazwa rya raporo yitiriwe impuguke Duclert, yanzuye ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nubwo itemeje ko bwayigizemo uruhare mu buryo butaziguye.

Ancel ni umwe mu Bafaransa bakomeje kugaruka ku byo babonye bijyanye n’uburyo u Bufaransa bwitwaye muri Jenoside mu 1994.

Uhereye nko ku gitabo yanditse yise “Rwanda, la Fin du Silence”, yavuze ko ubutumwa bw’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994 bwiswe ‘Operation Turquoise’ bwari bugamije gufasha Guverinoma yakoraga Jenoside no gukoma mu nkokora ingabo za FPR-Inkotanyi zashakaga kuyihagarika.

- Advertisement -

Ibyo byose ngo byakozwe mu ishusho y’ubutumwa bugamije gutabara abari mu kaga.

Ancel yari umusirikare wo mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda, afite ipeti rya kapiteni. Yaje gusezererwa mu ngabo ari Lieutenant Colonel.

Muri ayo mateka yose Hubert Hubert Védrine yakomeje kugarukwaho ku ruhare yaba yarabigizemo, kuko yari Umunyamabanga Mukuru wa Perezidansi y’u Bufaransa, l’Élysée, kuva mu 1991-1995.

RFI yatangaje ko iki kirego cya Vedrine gihera muri Kamena nyuma y’itangazwa rya raporo Duclert.

Ancel ngo yakomeje gutangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, aho yakomeje kwitsa ku kubaza uruhare Védrine yagize muri ariya mateka yemejwe ko u Bufaransa bwagizemo uruhare.

Uburyo yabikozemo ngo nibwo Hubert Védrine yavuze ko ari ugusebanya, nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko, Me Alexandre Mennucci.

Yagize ati “Ayo mateka agoranye turayemera rwose. Icyo tutemera ni ukwibasira umuntu. Bwana Ancel agereranya Védrine na Maurice Papon wagize uruhare mu kwirukana Abayahudi babaga mu Bufaransa. Védrine ntabwo yigeze na gato akorana n’abajenosideri. Ntabwo ahakana ukuri kwa Jenoside. Yifuza ko agaciro ke kubahirizwa n’urukiko. Niyo mpamvu ya kiriya cyemezo.”

Ni mu gihe Ancel we avuga ko ikibangamiye Hubert Védrine ari uko abazwa uruhare rwe mu byabaye byose.

Yagize ati “Njye nta na rimwe nigeze mugereranya na Maurice Papon. Navuze ko ibyabaye bijya gusa: Ingorane twagize kuri Maurice Papon kugira ngo tubone icyemezo ku byabaye. Ku bwanjye, ikibangamiye Hubert Védrine ni uko abazwa uruhare rwe mu ruhare rukomeye rwa Élysée rwagaragajwe na Komisiyo Duclert.”

Biteganywa ko ku wa 18 Gashyantare 2022 ari bwo urukiko ruzumva niba uregwa yemera icyaha, mbere y’uko gusuzuma ikirego bitangira muri Mata.

Védrine yakoranye imyaka 14 na Perezida Mitterrand kuko uretse kuba Umunyamabanga mukuru wa Élysée, yamubereye umujyanama mu bya dipolomasi mu 1981-1988, umuvugizi we mu 1988- 1991.

Nyuma yaje no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa kuva mu 1997 –2002.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version