Fodé Ndiaye wari uhagarariye UN mu Rwanda akaba asanzwe ari umuhanga mu by’ubuhinzi yaraye asezeye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yarangije ikivi cye mu Rwanda. Ndiaye yatangiye guhagararira UN mu Rwanda taliki 10, Nyakanga, 2017.
President Kagame today received Fode Ndiaye, outgoing UN Resident Coordinator for Rwanda @UNRwanda, ending his 5 year term in the country. pic.twitter.com/XtnYf4WirJ
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 5, 2022
Iyi mirimo yayifatanyaga kandi no gukurikiranira hafi ibikorwa by’abakora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mpuzamahanga, UNDP, bakoreraga mu Rwanda.
Mbere y’uko yoherezwa gukorera mu Rwanda, Fodé Ndiaye yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa bya UN muri Niger.
Ni ibikorwa byitaga k’ugufasha abaturage ba kiriya gihugu bafite imibereho mibi kubona ubufasha burimo imiti n’ibiribwa.
Yakoze muri Niger mu gihe kireshya n’imyaka itanu.
Yigeze no gushingwa gucunga ibikorwa by’ikigega cya UN gishinzwe iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati.
Amaze imyaka 35 mu mirimo y’ubuyobozi mu nzego za Politiki no gucunga umutungo wa UN ahantu hatandukanye.
Uretse kuba asanzwe ari umuhanga mu by’ubuhinzi yigiye mu Bufaransa mu kigo kitwa ENSAT, afite n’izindi mpamyabumenyi mu bindi bifitanye isano n’iterambere yakuye muri ishuri ryitwa Harvard Kennedy School, Harvard University ndetse n’impamyabumenyi ihanitse mu bukungu ( PhD Economics) yavanye muri Kaminuza yitwa Erasmus University y’i Rotterdam mu Buholandi.
Ndiaye wakundanga kugerageza kuvuga n’Ikinyarwanda, ni umunya Senegal uvuga ururimi rw’iwabo bita Wolof ariko akamenya neza Igifansa n’Icyongereza .