Padiri Charles Hategekimana uyobora ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare avuga ko imikoranire y’ikigo cye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura imyigishirize, NESA, ari myiza ariko agasaba ko habaho kongera umubare w’abakosora ibizami ndetse n’aho bikosorerwa.
Uyu muyobozi avuga ko kuba mu kigo ayobora hakunze kugirwa site yo gukosoreraho ari byiza ariko ko ahakosorerwa hiyongereye ndetse n’abakosozi bakiyongera byajya byihutisha uyu murimo.
Padiri avuga ko mu kigo cye hamaze imyaka ibiri hakoroserwa ibizamini bya Leta bitegurwa na NESA, ikagenzura uko bikosorwa n’uburyo amanota atangwa.
Iki kigo kandi nicyo cyohereza abanyeshuri mu mashuri.
Ikigo NESA nicyo gitegura ibizamini by’igihembwe cya gatatu.
Icyakora avuga ko muri uyu mwaka mu kigo cye hagazakosorerwa ibizamini kubera ko ngo hari abanyeshuri bazigabira amarushanwa y’imikino yo ma mashuri yo mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazba bazaba bacumbikiwe muri kiriya kigo.
Padiri Hategekimana ati: “ Tumaze imyaka ibiri dukosorera ibizamini hano, twakosoye umwaka ushize, ariko uyu mwaka ntituzakosora kubera imikino ya FEASSSA kandi imikino izabera muri Huye kandi nitwe tuzakira abanyeshuri, bituma rero abakosozi bajya ahandi”.
Avuga ko mbere y’uko NESA itangira gutegura no gutanga ibizamini, hari ikibazo cy’uko hari abayobozi b’ibigo bahaga abandi ibizamini.
Icyakora ngo ubu byarahindutse kubera ko iyo ikizamini kimaze gucapya, kopi za nyuma zisohoka ziriho amazina y’umuyobozi w’Ikigo.
Ibi ngo bituma nta muyobozi wabona aho amenera ajya guha mugenzi we ikizami.
Umuyobozi w’Ikigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n’Inkesha avuga ko no gukosora ari byiza kuko bikorwa neza ariko ngo umubare w’abakosozi ukongerwa.
Ati: “ Gukosora nabyo ni gahunda yagiyeho nziza…ariko dusoza mu mpeshyi tugatangira mu kwa cyenda ariko icyo umuntu yasaba ni uko hashyirwamo ingufu ziruseho abakosozi bakongerwa n’ibigo bikosorerwamo bikiyongera k’uburyo hatabaho gutakaza umwanya ahubwo twatangira kwiga mu cyenda hagati tukazarangiza amasomo mu mataliki ya nyuma y’ukwa Gatandatu izuba ritarakara…”
Umuyobozi mu kigo ushinzwe ibizamini na TVET mu kigo NESA witwa Kanamugire Camille avuga ko ibyo umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare avuga bifite ishingiro.
Mu butumwa yahaye Taarifa yagize ati:“ Uko abivuga ni ko tubiteganya kubikora kuko uyu mwaka abakosora baziyongera ndetse n’ibigo bikosorerwamo byiyongere”.
Kanamugire avuga ko biri mu ntego ya NESA hagamijwe korohereza abakosora kugira ngo umubare wabo wiyongere bityo abanyeshuri bazabone amanita yabo kare, bitegure neza gutangira amashuri nta huti huti.
Ikigo NESA kimaze imyaka ibiri gishinzwe.
Inshingano zacyo ni ugutegura ibizami bya Leta, kubikosora no gushyira abanyeshuri mu bigo n’amashami y’amasomo bagomba gukurikira.
Gishinzwe kandi kugenzura niba imyigishirize inoze, hakarebwa niba ihuye n’integanyanyigisho za Leta ndetse no kureba niba ibikoresho by’imfashanyigisho biri ku bigo mu buryo buhagije kandi bigakoreshwa neza.