Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uyobora Ishyaka Ritavuga Rumwe Na Leta Ya Tanzania Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Uyobora Ishyaka Ritavuga Rumwe Na Leta Ya Tanzania Yatawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2021 12:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Tanzania, Umuyobozi w’Ishyaka riruta ayandi atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa CHADEMA yatawe muri yombi na Polisi mu gihe yiteguraga guha ikiganiro abanyamakuru.

Cyari ikiganiro cyo kubabwira ibyifuzo bya ririya shyaka by’uko hari ingingo z’Itegeko nshinga zagombye guhindurwa.

Bwana Freeman Mbowe yafunganywe n’abandi barwanashyaka 10 mubo bari bari kumwe mbere y’uko ikiganiro n’itangazamakuru gitangira.

Bafatiwe mu mujyi wa Mwanza.

Itangazo ryasohowe n’abatavuga rumwe na Leta ya Tanzania ryamagaye ifatwa n’ifungwa rya bariya bagabo, rivuga ko ‘ubutegetsi bw’igitugu bwa Magufuli bwakomereje mu bwa Suluhu’.

Freeman Mbowe

Abo muri ririya shyaka bavuga ko ikibabaje kurusha ho ari uko nta makuru y’aho umuyobozi waryo Bwana Freeman Mbowe aherereye bafite.

Riragira riti: “ Turasaba Polisi kutumenyesha aho umuyobozi w’ishyaka ryacu aherereye.”

The East African yanditse ko hari Abanyatanzania bavuga ko ibyo Polisi iri gukora muri iki gihe bisa n’ibiri kubwira abaturage gusubiza amerwe mu isaho, bakumva ko ibyo kwishyira bakizana bari bizeye mu butegetsi bwa Suluhu Samia Hassan bagomba kuba babyibagiwe.

Ngo Suluhu yaje gukomeza Politiki ya Magufuli.

Mbere y’uko Mbowe afungwa, yari yatangaje ko azahuriza hamwe abayoboke b’ishyaka rye, bakaganira uburyo bwo gushyiraho ubukangurambaga bwo gusaba ko hagira ingingo z’Itegeko nshinga zihindurwa.

Bamwe bavuga ko Politiki ya Magufuli yakomejwe na Samia Suluhu wahoze umwungirije

Leta yo ivuga ko ibyo abo muri CHADEMA bashakaga gukora bidakwiye muri iki gihe igihugu gihanganye n’icyorezo COVID-19.

Bisa n’aho Tanzania yahagurukiye guhangana na COVID-19 muri ibi bihe nyuma y’uko yari imaze iminsi ivugwaho kudaha uburemere kiriya cyorezo cyahitanye benshi.

TAGGED:featuredPolisiSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ambasaderi Mushya W’u Bwongereza Mu Rwanda Yatangiye Akazi
Next Article Congo-Kinshasa Irakataje Mu Gushaka Kuyobora SADC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?