Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu afite mu Rwanda, Lt Gen Teo Luzi uyobora Polisi y’u Butaliyani yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda rikorera mu Karere ka Musanze, asaba abapolisi bahiga by’umwihariko abanyamahanga kuzakoresha neza ubumenyi bazahakura.
Mu rugendo rwe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda witwa Massimiliano Mazzanti
Bakigera yo bakiriwe n’Umuyobozi wa ririya shuri witwa Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji.
Yaberetse ibyumba abanyeshuri bigiramo, ibyo bigishwa, igihe bimara n’uburyo babishyira mu bikorwa.
CP Mujiji yabasobanuriye amavu n’amavuko ya ririya shuri.
Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze ryigisha abapolisi bakurikirana amasomo yo ku rwego rwa ofisiye mukuru kandi ryakira n’abanyamahanga.
Abahiga bahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.
Higishirizwa abanyeshuri baza ari abasivili nyuma bakazaba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.
Commissioner Mujiji avuga ko iriya shuri rihugura n’abandi bakozi bo mu nzego z’umutekano barimo ab’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha n’ab’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.
Umuyobozi wa Polisi y’Ubutaliyani, Lt Gen Teo Luzi aganira na ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye yababwiye ko bagomba gukurikirana neza ibyo biga kandi bakazabishyira mu bikorwa uko byakabaye nibasubira iwabo.
Ati: “Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo. Ndizera ko muri guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Africa.”
Yavuze ko urwego ayoboye ruzakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butariyani bafitanye amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.
Umuyobozi wayo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021.
Ubwo yageraga mu Rwanda, yabanje kwakirwa na mugenzi we uyobora Polisi y’U Rwanda IGP Dan Munyuza, nyuma aramuherekeza bajya guhura na Perezida Paul Kagame.