Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uyobora Polisi Y’u Butaliyani Yasuye Abapolisi Biga I Musanze, Abo Mu Mahanga Hari Icyo Yabasabye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uyobora Polisi Y’u Butaliyani Yasuye Abapolisi Biga I Musanze, Abo Mu Mahanga Hari Icyo Yabasabye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2021 9:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu afite mu Rwanda, Lt Gen Teo Luzi uyobora Polisi y’u Butaliyani yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda rikorera mu Karere ka Musanze, asaba abapolisi bahiga by’umwihariko abanyamahanga kuzakoresha neza ubumenyi bazahakura.

Mu rugendo rwe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda witwa Massimiliano Mazzanti

Bakigera yo bakiriwe n’Umuyobozi wa ririya shuri witwa Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji.

Yaberetse ibyumba abanyeshuri bigiramo, ibyo bigishwa, igihe bimara n’uburyo babishyira mu bikorwa.

CP Mujiji yabasobanuriye amavu n’amavuko ya ririya shuri.

Bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru muri ririya shuri

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze ryigisha abapolisi bakurikirana amasomo yo ku rwego rwa ofisiye mukuru kandi ryakira n’abanyamahanga.

Abahiga bahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere (Senior Command Course) n’impamyabumenyi mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.

Higishirizwa abanyeshuri baza ari abasivili nyuma  bakazaba ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda mu gihe  barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

Commissioner Mujiji avuga ko iriya shuri rihugura n’abandi bakozi bo mu nzego z’umutekano barimo ab’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha  n’ab’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.

Umuyobozi wa Polisi y’Ubutaliyani, Lt Gen Teo Luzi aganira na ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye yababwiye ko bagomba gukurikirana neza ibyo biga kandi bakazabishyira mu bikorwa uko byakabaye nibasubira iwabo.

Ati: “Nejejwe no kuza gusura iri shuri nkabasanga muri mu masomo. Ndizera ko   muri guhabwa amasomo azababera umusemburo w’umutekano uhamye no guharanira iterambere mu bihugu mwaturutsemo byo ku mugabane wa Africa.”

Yavuze ko urwego ayoboye ruzakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butariyani bafitanye amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono mu mwaka wa 2017.

Umuyobozi wayo ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021.

Ubwo yageraga mu Rwanda, yabanje kwakirwa na mugenzi we uyobora Polisi y’U Rwanda IGP Dan Munyuza, nyuma aramuherekeza bajya guhura na Perezida Paul Kagame.

TAGGED:ButaliyanifeaturedMujijiMusanzePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruganda Rw’Abadage Siemens Rurashaka Kubaka Mu Rwanda Uruganda Rw’Inkingo
Next Article Umwuka Mubi Wafashe Indi Ntera Hagati Ya Kenya Na Somalia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?