Mu Majyaruguru ya Vietnam habaye ibyago byatewe n’inkubi ya karahabutaka byahitanye abantu 60 n’ikiraro gikoreshwa cyane kirariduka imodoka 10 zigwa mu ruzi.
Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu witwa Ho Duc Phoc niwe watangaje iby’iki cyago.
Iyo nkongi bayihaye izina rya Yagi n’aho umugezi waguyemo ziriya modoka witwa Depu.
Kugeza ubu hari abantu bakuwe muri uriya mugezi ariko hari abandi bataraboneka, gusa ntawe uramenya niba hari ugihumeka mubawuguyemo.
Ikiraro byabereyeho guherereye ahitwa Phong Chau.
Nyuma y’uko iki kiraro gihanutse ingabo zasabwe kubaka ikindi cyo kwifashisha kandi zikabikora vuba bishoboka.
Kuva inkubi Yagi yaduka imaze guhitana abantu 60 bo muri Vietnam.
Niyo nkubi ikomeye yadutse muri Aziya kuva umwaka wa 2024 watangira.
Ifite umuvuduko wa kilometero 203 ku isaha.
Siwo gusa uteye ikibazo kuko wakuruye imvura ikomeye yateye imyuzure ndetse n’inkangu ziyongereye kandi zifite ubukana.
Amazi y’umwuzure yabaye menshi ku buryo yazamutse agera kuri metero y’ubutumburuke.
Yatumye imiryango 2,400 yimurwa nk’uko AFP yanditse.
Ibindi bice bya Vietnam nabyo byasabye ababituye kwimuka kuko hari impungenge ko bazibasirwa na kiriya kiza.
Hagati aho kandi hari n’ibice byo mu Murwa mukuru Hanoi nabyo byasabwe kwimura ababituye.
BBC yo yanditse ko mbere y’uko iriya nkubi igera muri Vietnam yabanje mu Bushinwa no muri Philippines hombi ihica abantu 24.
Hari impungenge ko iyo nkubi yongera ubukana uko igihe gihita…