Abantu 90 nibo kugeza kuri iki Cyumweru babaruwe ko bishwe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa hirya no hino muri Vietnam, igihugu kiri muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.
Abandi bantu 12 baracyashakishwa n’inzego z’umutekano n’iz’ubuzima.
Guverinoma y’iki gihugu itangaza ko ingo 186,000 zasenywe n’imivu n’inkangu ndetse n’imyuzure yatewe n’iyo mvura, hakiyongeraho n’amatungo abarirwa muri miliyoni yahaguye.
Intara yibasiwe cyane ni iyitwa Dak Lak isanzwe igizwe n’imisozi miremire, ikaba yaratakaje abaturage 60 bahitanywe n’ibyo biza nk’uko AFP ibyemeza.
Icyakora abo bantu ntibapfiriye icyarimwe kuko imibare yabo yatangiye gukusanywa tariki 16, Ugushyingo, 2025 kugeza kuri iki Cyumweru tariki 23, uku kwezi.
Vietnam ije gusongwa n’iki cyiza nyuma y’uko hari inkubi zikomeye zasize zisenye byinshi mu bikorwaremezo, izo nkubi zikaba iyitwa Kalmaegi n’indi yitwa Bualoi
Kuri iki Cyumweru habaruwe abantu 258,000 bari mu icuraburindi kubera ko ibikorwaremezo by’amashanyarazi byasenyutse, imihanda n’ibiraro biba uko…
BBC yo yanditse ko ingabo na Polisi bahawe amabwiriza yo kujya gutabara ngo barebe niba nta bantu bagihumeka, batabarwe, abapfuye nabo babarurwe bazabone gushyingurwa.
Guverinoma kandi ivuga ko Intara zazahajwe n’ibyo biza ari Quang Ngai, Gia Lai, Dak Lak, Khanh Hoa na Lam Dong.
Ubukana bw’iki kibazo bwatumye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Phạm Minh Chính akoresha inama y’igitaraganya yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko ari muri Afurika y’Epfo mu nama ya G20 kugira ngo aganire n’abagize Guverinoma barebere hamwe uko ibintu byifashe n’icyakorwa.
Abahanga muri Siyansi bavuga ko Vietnam yashyizwe mu kaga ko kwibasirwa n’ibiza bitewe ahanini n’imiyaga n’imvura biturutse ku mihindagurikire y’ikirere.


