Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Virus Ya Zika Yongeye Kwaduka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Virus Ya Zika Yongeye Kwaduka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2021 11:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu 89 barimo abana 17 bapimwe basanganwa ubwandu bwa Virusi ya Zika. Ni ibipimo byafatiwe mu Buhinde nk’uko Minisiteri y’aho y’ubuzima yabitangaje mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08, Ugushyingo, 2021.

Virusi ya Zika yadutse mu isi mu mwaka wa 1947, ikaba iterwa n’umubu.

Iyi virusi yaje guca ibintu muri Brazil mu mwaka wa 2015.

Ni virusi mbi kuko ituma ubwonko bw’umwana ukiri mu nda ya Nyina avukana umutwe muto bityo n’ubwonko bwe bukaba ari buto.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kuvukana ubwonko buto biterwa no kugira umutwe muto, ibyo bita microcephaly.

Ubwo iki kibazo cyabaga kinini muri Brazil, cyatumye isi yose ikuka umutima, abantu batangira kwibaza niba itagiye kuvamo ikibazo gishobora gukwira hirya no hino ku isi.

Abana bagaragaweho kiriya kibazo ni abo mu Buhinde mu Ntara  Uttar Pradesh mu Karere ka Kanpur.

Umuganga witwa Dr Nepal Singh yabwiye The Reuters ko hari umugore umwe muri iki gihe utwite bari gukurikiranira hafi.

Umubu niwo utera Zika

Umwana wa mbere wavutse afite ibimenyetso bya Zika muri uriya mujyi yagaragaye bwa mbere Tariki 23, Ukwakira, 2021, ariko imibare yarazamutse cyane mu Cyumweru gishize.

- Advertisement -

Hari umuganga uvuga ko impamvu hari kugaragara abana benshi bafite kiriya kibazo byatewe n’uko bari gupima abana benshi.

Ubu abaganga batangije intambara yo kwirukana imibu binyuze mu gusenya aho ishobora guterera amagi.

 

TAGGED:BrazilfeaturedVirusiZika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biteganyijwe Ko Koffi Olomide Azataramira Abanyarwanda
Next Article RDF Yitandukanyije n’Imirwano Yubuwe Na M23, Ivuga Ko Yaturutse Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?