Mu mahanga
Abanyarwanda Baguye Mu Mpanuka Yabereye Muri Uganda Bamenyekanye

Abo ni Ishingiro Mustafa, Murara Alphonse na Hakizimana Etienne.
Etienne niwe wabanje kumenyekana mbere kubera ko hari abo mu muryango we babibwiye Taarifa.
Ngo yari avuye muri Uganda atashye mu Rwanda kuko asanzwe atuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Uyu mugabo kandi yari asanzwe ari n’umushoferi w’amakamyo.
Abandi baguye muri iriya mpanuka harimo uwari utwaye Bisi ya Oxygen witwa Omido David ndetse n’umufasha mu rugendo witwa Claude Gakulu.

Ni impanuka ikomeye yabaye habura amasaha make ngo umwaka wa 2022 urangire
IVUGURUYE: Umunyarwanda Yaguye Mu Mpanuka Ya Volcano Yabereye Muri Uganda