Urukiko rw’Ubujurire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwaraye rugize umwere Vital Kamerhé wigezwe kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Yari amaze igihe gito afunzwe azira kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga irimo n’uwo kubaka amacumbi y’abasirikare.
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko ibura ry’ibimenyetso bihamya Kamerhé icyaha ariryo ryatumye afungurwa.
Mu minsi ishize urukiko rusesa imanza rwari rwatesheje agaciro igifungo cy’imyaka 13 Kamerhe yari yahawe, urubanza ruhabwa abacamanza bashya ngo barusubiremo.
Muri Mata, 2020 nibwo Vital Kamerhe w’imyaka 63, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ashinjwa kunyereza miliyoni $ 50.
Kamerhé afite ishyaka UNC akaba mu mwaka wa 2019 yari ashinzwe ibiro bya Perezida Tshisekedi.
Igihano cy’imyaka 20 yari yahawe mbere cyaje kugabanywa mu bujurire gishyirwa ku myaka 13.
Taliki 04, Mutarama, 2022, Vital Kamerhe yuriye indege ajya mu Bubiligi.
Byabanje gucyekwa ko yagiye kwivuza ariko nyirubwite we ntacyo arabivugaho.
Mu Ukuboza, 2021 nibwo yarekuwe tariki 06, Ukuboza, 2021 nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza kubera icyaha yahamijwe cya ruswa no kunyereza amafaranga Leta ya Felix Tshisekedi yari yarateguriye kubaka ibikorwa remezo byo kuzamura ubukungu mu gihe cy’iminsi 100 ya mbere y’ubutegetssi bwe.
Ikinyamakuru kitwa Africa Report cyanditse ko irekurwa rya Kamerhe ryatewe n’uko abamuburanira beretse abacamanza ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga kuko hari benshi basangiye ariya mafaranga ariko bakidegembya bityo ko bidakwiye ko ari we uyaryozwa wenyine.
Icyemezo cyafashwe cyari icyo kumurekura by’agateganyo none amakuru aravuga ko yiriye indege ava mu gihugu.
Umunyamategeko wabigizemo uruhare rukomeye ni uwitwa Pulusi Eka Hugues, uyu akaba ari umwe mu banyamategeko bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Muri uko kwezi kandi andi makuru yavugaga ko Vital Kamerhé yuriye indege ifite pulake 9H-GRS ajya mu Bubiligi ‘kwitabwaho.’
Bivugwa ko iyi ndege yamujyanye i Bruxelles ihagera saa tanu z’ijoro zibura iminota itanu. Ngo yari ari kumwe n’umugore witwa Hamida Kamerhe.
Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018, Kamerhe yari ashyigikiye Felix Tshisekedi, uyu amaze gutsinda amuhemba kuba Umuyobozi mukuru w’ibiro bye.
Muri izi nshingano niho bivugwa ko yaririye miliyoni 50$ zari zigenewe ibikorwa byo kuzahura ubukungu muri gahunda y’iminsi 100 Perezida Tshisekedi yari yihaye.