Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Vital Kamerhé Yafunguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Vital Kamerhé Yafunguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2022 11:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rw’Ubujurire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  rwaraye rugize umwere Vital Kamerhé wigezwe kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Yari amaze igihe gito afunzwe azira  kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga irimo  n’uwo kubaka amacumbi y’abasirikare.

Ikinyamakuru Actualité cyatangaje  ko ibura ry’ibimenyetso bihamya Kamerhé icyaha ariryo ryatumye afungurwa.

Mu minsi ishize urukiko rusesa imanza rwari rwatesheje agaciro igifungo cy’imyaka 13 Kamerhe yari yahawe, urubanza ruhabwa abacamanza bashya ngo barusubiremo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri Mata, 2020 nibwo Vital Kamerhe w’imyaka 63, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ashinjwa kunyereza miliyoni $ 50.

Kamerhé afite ishyaka UNC akaba mu mwaka wa 2019 yari ashinzwe ibiro bya Perezida Tshisekedi.

Igihano cy’imyaka 20 yari yahawe mbere cyaje kugabanywa mu bujurire gishyirwa ku myaka 13.

Taliki 04, Mutarama, 2022, Vital Kamerhe yuriye indege ajya mu Bubiligi.

Byabanje gucyekwa ko yagiye kwivuza ariko nyirubwite we ntacyo arabivugaho.

- Advertisement -

Mu Ukuboza, 2021 nibwo yarekuwe tariki 06, Ukuboza, 2021 nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza kubera icyaha yahamijwe cya ruswa no kunyereza amafaranga Leta ya Felix Tshisekedi yari yarateguriye kubaka ibikorwa remezo byo kuzamura ubukungu mu gihe cy’iminsi 100 ya mbere y’ubutegetssi bwe.

Ikinyamakuru kitwa Africa Report cyanditse ko irekurwa rya Kamerhe ryatewe n’uko abamuburanira beretse abacamanza ko nta mpamvu yo gukomeza kumufunga kuko hari benshi basangiye ariya mafaranga ariko bakidegembya bityo ko bidakwiye ko ari we uyaryozwa wenyine.

Icyemezo cyafashwe cyari icyo kumurekura by’agateganyo none amakuru aravuga ko yiriye indege ava mu gihugu.

Umunyamategeko wabigizemo uruhare rukomeye ni uwitwa Pulusi Eka Hugues, uyu akaba ari umwe mu banyamategeko bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri uko kwezi kandi andi makuru yavugaga ko Vital Kamerhé yuriye indege ifite pulake 9H-GRS ajya mu Bubiligi ‘kwitabwaho.’

Bivugwa ko iyi ndege yamujyanye i Bruxelles ihagera saa tanu z’ijoro zibura iminota itanu. Ngo yari ari kumwe n’umugore witwa Hamida Kamerhe.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2018, Kamerhe yari ashyigikiye Felix Tshisekedi, uyu amaze gutsinda amuhemba kuba Umuyobozi mukuru w’ibiro bye.

Aha yari ari kumwe na Perezida Tshisekedi

Muri izi nshingano niho bivugwa ko yaririye miliyoni 50$ zari zigenewe ibikorwa byo kuzahura ubukungu muri gahunda y’iminsi 100 Perezida Tshisekedi yari yihaye.

TAGGED:BubiligifeaturedIbiroKabilaKamerheTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Gukorwa Ubushakashatsi Ku Miti Mishya Irwanya Malaria
Next Article Hotel Umubano Igiye Kuvugururwa Kuri Miliyoni $ 40
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?