Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Volodymyr Zelensky: Umuyahudi Wa Mbere Ku Isi Ukunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Volodymyr Zelensky: Umuyahudi Wa Mbere Ku Isi Ukunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2022 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky niwe Muyahudi washyizwe ku mwanya wa mbere ku isi mu bafatwa nk’abavuga rikijyana. Intambara amaze iminsi arwana n’u Burusiya yatumye ahinduka icyamamare ku isi.

Ni Umuyahudi wavukiye muri Ukraine mu gice cyategekwaga n’Abarusiya ariko aza kuzamurwa mu ntera aratorwa aba Perezida wa Ukraine asimbuye Petro Poroshenko.

Urutonde rwatangajwe na The Jerusalem Post rw’Abayahudi 50 bavuga rikijyana kurusha abandi  ku isi, Zelensky yaje ku mwanya wa mbere.

Akurikikirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel witwa Yair Lapid, uwa gatatu akaba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Madamu Elisabeth Borne.

Kuri urwo rutonde kandi harimo Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Zelensky ariko ari mu bibazo bikomeye.

Guhera muri Gashyantare, 2022, igihugu cye cyagabweho ibitero n’u Burusiya bwa Vladmir Putin.

Icyo gihe Putin yagabye ibitero kuko ngo yari afite amakuru y’uko Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) yashakaga kujya muri OTAN/NATO kandi igihugu cye kidacana uwaka n’uyu muryango.

Intambara yakurikiyeho n’ubu irakomeje kandi hari amakuru avuga ko ishobora kuzaba intambara ikomeye kurusha uko abantu babibona muri iki gihe.

Hari n’ubwoba ko Putin azarasa Ukraine akoresheje intwaro za kirimbuzi ariko Perezida w’Amerika Joe Biden aherutse guha Putin umuburo ko nabikora Amerika nayo izihimura mu buryo bukomeye.

TAGGED:BurusiyaIntambaraUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibilo 247 By’Urumogi Rwari Rujyanywe i Kabgayi Byafatiwe i Nyamasheke
Next Article Cuba: Igihugu ‘Cyose’ Nta Mashanyarazi Gifite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?