Volodymyr Zelensky: Umuyahudi Wa Mbere Ku Isi Ukunzwe

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky niwe Muyahudi washyizwe ku mwanya wa mbere ku isi mu bafatwa nk’abavuga rikijyana. Intambara amaze iminsi arwana n’u Burusiya yatumye ahinduka icyamamare ku isi.

Ni Umuyahudi wavukiye muri Ukraine mu gice cyategekwaga n’Abarusiya ariko aza kuzamurwa mu ntera aratorwa aba Perezida wa Ukraine asimbuye Petro Poroshenko.

Urutonde rwatangajwe na The Jerusalem Post rw’Abayahudi 50 bavuga rikijyana kurusha abandi  ku isi, Zelensky yaje ku mwanya wa mbere.

Akurikikirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel witwa Yair Lapid, uwa gatatu akaba Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Madamu Elisabeth Borne.

- Kwmamaza -

Kuri urwo rutonde kandi harimo Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Zelensky ariko ari mu bibazo bikomeye.

Guhera muri Gashyantare, 2022, igihugu cye cyagabweho ibitero n’u Burusiya bwa Vladmir Putin.

Icyo gihe Putin yagabye ibitero kuko ngo yari afite amakuru y’uko Kiev( Umurwa mukuru wa Ukraine) yashakaga kujya muri OTAN/NATO kandi igihugu cye kidacana uwaka n’uyu muryango.

Intambara yakurikiyeho n’ubu irakomeje kandi hari amakuru avuga ko ishobora kuzaba intambara ikomeye kurusha uko abantu babibona muri iki gihe.

Hari n’ubwoba ko Putin azarasa Ukraine akoresheje intwaro za kirimbuzi ariko Perezida w’Amerika Joe Biden aherutse guha Putin umuburo ko nabikora Amerika nayo izihimura mu buryo bukomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version