Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Vuba Aha Hari Ibigo Bya Leta Bigiye Kwegurirwa Abikorera: Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Vuba Aha Hari Ibigo Bya Leta Bigiye Kwegurirwa Abikorera: Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2022 11:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa muri Guverinoma, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho Minisiteri y’ishoramari rya Leta kugira ngo ishobore gucunga imikorere y’ibigo bya Leta bisanzwe bikora ubucuruzi.

Abarahiye ni Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, witwaw Ildephone Musafiri.

Yavuze kandi ko zimwe mu nshingano zayo hazamo n’iyo kureba uko ibigo bya Leta byakoraga ubucuruzi byakwegurirwa abikorera ku giti cyabo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubusanzwe inshingano ya Leta atari ubucuruzi ahubwo ari ugushyiraho politiki z’ubucuruzi, umurongo wabwo kugira ngo bukorwe neza.

Yakomoje kuri Minisiteri y’ubuhinzi, avuga ko imikorere y’ubuhinzi n’ubworozi by’u Rwanda bigomba guhinduka, bikaba ubuhinzi n’ubworozi busagurira isoko bityo u Rwanda rukabona icyo rujyana ku isoko ryagutse ry’Afurika ryitwa AcFTA.

Kagame yashimye ko ubuzima bw’Abanyarwanda buri gusubira uko bwahoze mbere y’uko COVID-19 yaduka kuko ngo muri iki gihe abantu batangiye gucuruzanya n’urujya n’uruza rukaba rwarasubukuwe.

Yavuze ko yizeye neza ko abahawe inshingano nshya bazazuzuza kuko atari bashya mu kazi ka Leta , icyahindutse kikaba ari imirimo ariko inshingano zo gukorera igihugu cyo barazifite.

Ati: “ Ndizera ko mu gukomeza gukorera igihugu cyacu, aba bayobozi bazubakira ku bunararibonye bari basanganywe kuko basanzwe ari abakozi mu nzego zitandukanye za Leta hakaba hahindutse inshingano gusa.”

Yavuze  ko ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ubuhinzi ari ibintu bisanzwe biri mu bigize ubukungu bw’u Rwanda.

Kuri Minisiteri y’ishoramari rya Leta, Perezida Kagame yavuze ko iyi Minisiteri ifite inshingano yo kuzacunga imikorere y’ibigo bya Leta kandi ngo bidatinze hari bimwe muri byo biri bwegurirwe abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibindi bikazagenda bibegurirwa gahoro gahoro.

Igisumba ibyo byose ni ukugira ngo ibivamo bigirire Abanyarwanda bose akamaro.

Kugira ngo izo ntego zigerwaho, Perezida Kagame avuga ko bisaba ko buri wese akora ibyo ashinzwe kandi hakabaho ubufatanye.

Ibindi kandi ngo bigomba gukoranwa ubudakemwa kuko nibwo bigira inyungu nini  kandi nta nzira y’ubusamo ihari, itari ukorana, abantu bunze ubumwe.

TAGGED:featuredKagameUbucuruziUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege 8 Z’Intambara Z’Amerika Ziyemeje Guherekeza Pelosi Ajya Muri Taiwan
Next Article Uguhiga Ubutwari Muratabarana! Isi Itegereje Icyo u Bushinwa Buri Bukore Ku Ruzinduko Rwa Pelosi Muri Taiwan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?