Menu
Indimi
Advert

Mu Rwanda

Marizamunda Yashyikirijwe Inshingano Zo Kuyobora RCS

Yanditswe kuwa

Juvenal Marizamunda yashyikirijwe inshingano zo kuyobora Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa nka Komiseri Mukuru, asimbuye George Rwigamba wari kuri uwo mwanya kuva mu 2016.

Ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Gatatu, riyoborwa na Minisitiri w’Ubutabea Johnston Busingye. Ni igikorwa cyabaye nyuma y’impinduka zemejwe n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Mata 2021.

Marizamunda yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi kuva ku wa 18 Kanama 2014.

Mbere yo kujya muri Polisi, yari umusirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel, akuriye ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Mu zindi mpinduka ziheruka, Ujeneza Jeanne Chantal wari Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS yimuriwe muri Polisi, agirwa Komiseri Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement