Hari abashingira ku ijwi riri kuri Telegram bivugwa ko ari iby’umuyobozi wa Wagner witwa Evgueni Prigojine avuga ko ashyigikiye coup d’état iherutse kubera muri Niger, bakemeza ko Uburusiya ari bwo bwayiteguye.
Iryo jwi rivuga ko ibiherutse kubera muri Niger ari ikimenyetso cy’uko hari henshi muri Afurika badashimishijwe n’uko ibihugu byahoze bibakolinije bikomeje kwivanga mu miyoborere yabyo.
Ijwi rya Evgueni Prigojine ryatambutse mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Mu gihe hari bamwe bemeza ko ririya jwi ari irya Prigojine, ku rundi ruhande, AFP ivuga ko hakiri kare ko abantu bahita babyemeza mu buryo budasubirwaho kubera ko bivugwa ataragira ijambo avugira mu ruhame guhera mu mpera za Kamena, ubwo yashakaga guhirika Putin bikanga.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, mu ijwi ryumvikana ko ari irya Evgueni Prigojine yumvikana avuga ko ibyo Abakoloni bakoreye abaturage b’Afurika byari bihagiye bityo ko badakwiye gukomeza kwibwira ko bazahora babaha inama.
Yunzemo ko ibi bituma muri ibyo bihugu havuka akaduruvayo kandi ngo Wagner niyo yonyine igarura agahenge n’umurongo aho ibyo bibazo byavutse.
Kamwe muri ako kaduruvayo gaherutse kugaragara muri Niger aho abasirikare bafashe bunyago Perezida w’iki gihugu.
Ubufaransa bwamaganye ifatwa ry’uriya mugabo.