Menu
Indimi
Advert

Mu Rwanda

Umukozi ‘Yibye’ Sebuja $10 000, RIB Imufata Ariyemo Make

Yanditswe kuwa

Umugabo witwa Zabron Gihana yasubijwe amadolari $ 9 400 yari asigaye nyuma y’uko umukozi we yayamwibye ubwo yayamuhaga ngo ayajyane kuyamubikiriza kuri Banki. Yafashwe amaze kurya mo $ 600.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwamusubije amafaranga ye, arushimira ubunyamwuga bugaragaza mu gufasha abaturage kubona ibyabo bibwe.

Umukozi wo mu iduka wafashwe yitwa Florien.

Kuri Twitter RIB yagize ati: “Uyu munsi ku cyicaro gikuru cya RIB habereye igikorwa cyo gusubiza Gihana Zabron, umucuruzi mu mujyi wa Kigali amadolari 9,400$ kuri 10,000$ yari yibwe n’umukozi we Rurangwa Florien wari wayahawe kugirano ayamushirire ku konti ya banki arayatorokana, afatwa amaze gukoreshaho 600$.”

Uyu mugabo yasubijwe amafaranga ye, asubira iwe.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement Enter ad code here