Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: WHO Igiye Gukorana N’u Bushinwa Mu Kumenya Inkomoko Ya COVID-19, Ibizavamo Biribazwaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

WHO Igiye Gukorana N’u Bushinwa Mu Kumenya Inkomoko Ya COVID-19, Ibizavamo Biribazwaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2021 6:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ikibazo buri wese yakwibaza aramutse yibutse ko COVID-19 yatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019, Umunyamabanga wa World Health Organization Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus agashinjwa na USA ko yaba akingira ikibaba u Bushinwa kuri kiriya kibazo!

Biteganyijwe ko abahanga ba WHO bazagera i Beijing tariki 14, Mutarama, 2021 kugira ngo bakorane na bagenzi babo bo mu Bushinwa guperereza kugira ngo hamenyekane inkomoka ya coronavirus yiswe COVID-19.

Aha tuributsa abasomyi ko hari andi moko ya coronavirus atari COVID-19 kuko iri ari izina bayise rivuga mu magambo arambuye coronavirus disease 2019.

Byari bitaganyijwe ko abagize itsinda ry’impuguke za WHO bazagera i Beijing mu ntangiriro za Mutarama, 2021 ariko baza gutinzwa n’abategetsi b’i Beijing babasabye kuba baretse kuko ‘hari ibitari byatunganywa’.

Itsinda ry’abahanga b’Abashinwa rigize icyo bise National Health Commission niryo riri gutegura uko ririya tsinda zizakora akazi karyo.

Abarigize ntibaratangaza mu buryo burambuye ibya ruriya ruzinduko, ngo rivuge uko bizakorwa n’ahazasurwa.

Ibyo bitari byatunganye nibyo umuntu yakwibaza ibyo ari byo nicyatumye bitinda gutungana.

Mu ntambara y’amagambo yakurikiye iyaduka rya COVID-19 ikaba hagati y’u Bushinwa na USA yaranzwe n’uko ubutegetsi bwa Perezida ucyuye igihe Donald Trump bwashinjaga u Bushinwa ko ari bwo bakoze iriya virus buyikoreye mu cyumba cy’ubutabire( Laboratoire Bio-Chimique) kiri i Wuhan mu Ntara ya Wubei.

Ubushinwa bwo bavugaga ko iriya virus yadutse mu bantu bariye inyama z’ibikoko bisanzwe biyifite mu mibiri yabyo.

Mu mpera z’Ukuboza, 2020 hari umwe mu bahanga mu binyabutabire ukora mu cyumba cy’ubutabire cya Wuhan wabwiye BBC ko yiteguye kuzatanga ubuhamya bw’uko iriya virus yacitse abahanga bari barayikoze bayibika muri kiriya cyumba, ibona uko ikwira mu bantu.

Prof Shi Zhengli yavuze ko amahanga agomba kumenya ukuri ku ikwirakwira ry’iriya virus yaje kuvamo icyorezo ubu kimaze kwica abantu babarirwa muri za miliyoni.

Agacurama ni kabutindi ku buzima bw’iumuntu
TAGGED:BeijingBushinwaCOVID-19featuredTedrosUSAWuhan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuki Kurekurwa By’Agateganyo Mu Rwanda Bigoye?
Next Article Abatuye Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu Bakomeje Kwishimira Imbuto Zituruka Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?