William Ruto Arateganya Kuzafunga Kenyatta

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuzayobora Kenya, William Ruto yatangaje ko natsinda amatora azashyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kubera ibyaha amushinja ko yakoze mu gihe amaze ayobora Kenya.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya ateganyijwe Taliki 09, Kanama, 2022.

William Ruto yatangije ishyaka rye bwite ari gukoresha mu kwiyamamaza yise Kenya Kwanza( Kenya mbere na mbere).

Avuga ko abaturage nibamutorera kuyobora Kenya azashyiraho urukiko rwo gukurikirana abantu bakoze ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Kenya no kurigisa abantu.

- Advertisement -

Mu kwiyamamaza kwe, Ruto yavuze ko nyuma y’intsinzi yo kuyobora Kenya, nta minsi 30 izashira atarashinga ruriya rukiko.

Igitangaje ni uko William Ruto asanzwe ari Visi Perezida wa Repubulika iyobowe n’uwo ashinja kurigisa abantu no kuba ‘sesa bayore’ mu mutungo wa rubanda.

Avuga ko Kenya iyobowe n’amatsinda y’abatekamutwe bakora uko bashoboye ngo basahure ikigega cya Leta.

Ruto avuga ko impamvu ituma buriya bujura bushoboka, ari uko Perezida Uhuru amaze imyaka 10 ategekana n’abantu bamufasha mu gutuma atera imbere nawe akabashyiriraho uburyo bwo gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu zabo.

Avuga ko inzego nyinshi z’ubukungu bwa Kenya zicunzwe n’abantu bake bafite aho bahuriye na Perezida Uhuru Kenyatta.

Ngo Leta ya Kenya ifitwe mu ntoki n’abatoni ba Perezida Uhuru Kenyatta bityo ngo najya k’ubutegetsi bose bazabiryozwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version