Umubyeyi wari kumwe n’abandi bagenzi mu modoka, yafashwe n’ibise mu buryo butunguranye ahita abyarira mu bwoko bwa Coaster.
Iyo modoka uavaga mu Mujyi wa Muhanga ijya i Rubavu, abagenzi bageze ahitwa Kazabe mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero babona uyu mugore atangiye gutaka bamubaza icyabaye.
Umucungamutungo wa Kampani ya Virunga itwara abagenzi, Ndikuryayo Gaspard yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko amakuru yahawe avuga ko uyu mubyeyi akimara gufatwa n’ibiza abagenzi bagize amahirwe babona imbangukiragutabara yavaga i Rubavu yerekeje i Muhanga, barayihagarika.
Bayibwiye ko hari umubyeyi umeze nk’uri ku nda, uwo muganga yinjiye mu modoka saa sita n’igice asohora abagenzi bose, mu kanya gato bumva uruhinja rutangiye kurira.
Ati: “Byabaye mu kanya gatoya kuko uwo mubyeyi yahise abyara umwana w’umuhungu.”
Uwari utwaye ikinyabiziga yababwiye ko umugore wabyaye yari yakatishije itike yo kujya mu Murenge wa Bigogwe muri Nyabihu.
Gusa yavuze ko nta mwirondoro we babashije kumenya, kuko ikibazo gitangiye kuba bari bahamagaje imbangukiragutabara yo mu bitaro by’Akarere bya Muhororo kugira ngo abaganga bamwiteho.


