Umugabo ukomoka mu Butaliyani witwa Edgardo Greco yafashwe na Polisi y’u Butaliyani ifatanyije na Polisi mpuzamahanga nyuma y’imyaka 16 yari amaze yihisha. Basanze ari umutetsi w’imigati mu Bufaransa.
Akurikiranyweho ubwicanyi yakoze mu gihe kirekire yamaze akorana n’umutwe w’abagizi ba nabi witwa ‘Ndrangheta.’
Mu mwaka wa 1990 yakatiwe n’inkiko akurikiranyweho kwica abantu babiri ariko aza gutoroka.
Muri kiriya gihe yafashwe na Polisi y’u Bufaransa, umufatiye afitwa Saint-Étienne.
Mu rukiko yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu babiri akoresheje umutarimba( ni icyuma wagereranya n’umuhini), abasanze mu iduka ricuruza amafi.
Polisi y’u Bufaransa n’iy’Ubutaliyani zarakoranye ziza gusanga uriya mugabo yariyoberanyije aba umutetsi w’imigati ya Pizza muri resitora imwe yo mu Bufaransa.
Nyuma yo gukatirwa mu myaka twavuze haruguru, yaje gutoroka ajya kwihisha mu Bufaransa.
Ifatwa ry’uriya mugabo ribaye nyuma y’ifatwa ry’undi muyobozi w’aba mafia witwa Matteo Messina Denaro.
Polisi mpuzamahanga isanzwe ifite gahunda yo gufata abahoze muri Ndrangetha kuko bari mu bantu bazengereje u Butaliyani n’ibindi mu bihugu by’Amajyepfo y’u Burayi n’ahandi ku isi.