Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yafotowe Ari Kujugunya Mu Ngarani Uruhinja Yari Amaze Kubyara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Yafotowe Ari Kujugunya Mu Ngarani Uruhinja Yari Amaze Kubyara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 January 2022 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Biratangaje ariko birababaje kubona umubyeyi [w’umugore] afata uruhinja yari akimara kubyara akarujugunya mu ngarani! Muri Leta ya Nouveau-Mexique (Etats-Unis) hari video yafashwe umugore w’imyaka 18 ajugunya umwana we mu ngarani arangije asubira mu modoka ye arigendera.

Byagaragaye mu mashusho yafashwe na caméra icunga ibikorerwa mu muhanda.

Ku bw’amahirwe y’uriya mwana, hari abantu baturutse hirya batabara uriya mwana.

Polisi yo muri kariya gace ivuga ko yasanze uriya mwana amerewe nabi.

Ikindi kibabaje ni uko uriya mwana yari agifite urureri, bivuze ko ari bwo yari akivuka.

Nomero ziranga iriya modoka nizo zafashije Polisi kuyikurikirana iza gufata uriya mugore.

Yafashwe bucyeye bw’aho.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya Karere witwa August Fons yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gufatwa, uriya mugore yababwiye ko yabikoze kubera ko mu kubyara yari yababaye cyane.

Uwo mugore utatangajwe amazina mu rwego kumurinda kuzaba igicibwa mu bandi yavuzeko yabyariye uriya mwana mu  cyumba cy’ubwiherero kandi aribyaza.

Ibisobanuro bye ariko ntibyabujije Polisi kumugeza ku bugenzacyaha kugira ngo azakurikiranwe.

Uruhinja rwo rwajyanywe kwa muganga kandi amakuru avayo avuga ko ubuzima bwarwo bumeze neza muri rusange.

Ubugenzacyaha buvuga ko uriya mugore nahamwa n’icyaha azahanishwa gufungwa imyaka 15.

TAGGED:AmerikafeaturedUmwanaUruhinja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyigaragambyo Mu Mujyi Wa Kigali: Abamotari Hari Ibyo Basaba
Next Article Polisi Igiye Gusubizwa Bumwe Mu Bubasha Bwahariwe RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?